Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurirashamibare (NISR), cyashyize akarere ka Nyamagabe ku mwanya wa mbere mu dukennye kurusha utundi mu Rwanda.
Ni ibikubiye muri raporo y’ibyavuye mu bushakashatsi buzwi nka Household Living Conditions Survey (EICV) bukorwa ku mibereho y’abaturage. Ni Ubushakatsi bwakorwaga ku nshuro ya karindwi.
Raporo y’ubushakashatsi bwa 2023/24 yerekana ko Abanyarwanda babana n’ubukene bangana na 27.4%, nyuma yo kuva kuri 39.8 bariho mu myaka irindwi ishize; ibisobanuye ko bagabanutseho hejuru ya 12%.
Umujyi wa Kigali kuri ubu ni wo uza imbere mu kugira umubare muto w’abaturage bakennye, mu gihe intara z’Amajyepfo n’Uburengerazuba ari zo zifite benshi.
Raporo icyakora ishimangira ko hari byinshi bigikeneye gukorwa kugira ngo Abaturarwanda bigobotore ubukene.
Akarere ka Nyamagabe kayoboye utundi mu kugira abaturage benshi bakennye, aho ubukene muri aka karere buri ku mpuzandengo ya 51.4%.
Gakurikiwe na Gisagara (45.6%), Rusizi (44.2), Nyanza (43.3), Nyamasheke (42.8), Rutsiro (40.8), Nyaruguru (39.7), Kamonyi (39.7), Rubavu (38.8), Karongi (38.2) na Kayonza (36.6%).
Uturere 10 tuyoboye utundi mu kugira umubare muto w’abaturage bakennye ni Nyarugenge (6.8), Kicukiro (6.9), Gasabo (11.1), Gicumbi (13.3), Kirehe (14.2), Muhanga (15.0), Ruhango (15.0), Gatsibo (18.4), Nyabihu (20.2) na Musanze (21.0).