“Biteye Isoni” – Mazimpaka André yasobanuye impamvu we n’umutoza Robertinho bahagaritwe

Mazimpaka André uheruka guhagarikwa ku nshingano zo gutoza Abanyezamu ba Rayon Sports, yavuze ko ibyatangajwe n’ubuyobozi bwayo ari ukumwicira izina nyamara ibibazo biri mu ikipe ntaho ahuriye na byo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Rayon Sports yahagaritse Umutoza Mukuru, Robertinho, kubera uburwayi n’Umutoza w’Abanyezamu, Mazimpaka André, kubera imyitwarire mibi n’umusaruro muke.

Iyi kipe yafashe iki cyemezo cyo nyuma y’icyumweru kimwe itakaje umwanya wa mbere muri Shampiyona, nyuma yo gutsindwa na Mukura VS no kunganya na Marine FC, byatumye kuri ubu irushwa inota rimwe na APR FC.

Mu gusobanura icyagendeweho hafatwa uwo mwanzuro, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko mu myitwarire Mazimpaka Andre ashinjwa harimo kurya agahimbazamusyi k’abafana.

Mazimpaka wari wabanje mu ikipe y’abagore, yagizwe Umutoza w’Abanyezamu ba Rayon Sports y’Abagabo mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira. Yari asubiye muri iyi kipe nyuma y’imyaka ine atwaranye na yo Igikombe cya Shampiyona cya 2018/19.

Mu kiganiro na IGIHE, Mazimpaka yavuze ko mu mezi ya mbere bagize ibihe byiza muri Rayon Sports kuko “staff yari yuzuye, dukorera hamwe twese. Nyuma yaho abatoza baragiye nsigarana na Robertinho twenyine, ni yo mpamvu umusaruro utabaye mwiza.”

Yongeyeho ati “Ejo bundi muri Gashyantare ni bwo ibintu byatangiye kutagenda neza kuko hari hatangiye kuzamo ibibazo by’amikoro.”

Ku bijyanye n’ibyo ikipe yaba ibagomba nyuma yo kubahagarika aho bigoye ko bakongera kuyitoza muri uyu mwaka w’imikino, Mazimpaka yanze kubijyamo cyane ariko avuga ko inshuro yaba yarafashe ku mushahara kuva muri Mutarama ari nke.

Abajijwe uko yakiriye guhagarikwa, yagize ati “Narababaye cyane, Thaddée ni umuntu nubaha. Twatwaye igikombe hamwe mu 2019. Ariko njyewe byarantunguye bitewe n’uburyo muri Rayon Sports numvaga mbayeho, bitewe n’uburyo mu buzima bwanjye mbayeho hanze. Byari ngombwa ko dutandukana neza hatabayeho gusebanya.”

Yakomeje agira ati “Yararengereye, ambabarire, ntabwo nje kumusubiza ariko yararengereye. Ntabwo urwego rwanjye ari urwo kujya muri utwo tuntu duciriritse tw’amafaranga.”

Mazimpaka André aganira na IGIHE ku ihagarikwa rye muri Rayon Sports

Abajijwe ku bijyanye n’ayo mafaranga y’abakinnyi, Perezida wa Rayon Sports yavuze ko yariye, Mazimpaka yavuze ko biteye isoni ndetse ari ukumwangiriza izina kuko nta mafaranga yabo yigeze arya.

Ati “Mu by’ukuri biteye isoni. Ntabwo umuntu utanga ‘bonus’ muri Rayon Sports ari bwo bwa mbere yari ayitanze. Afite aho ayicisha iyo ari ‘bonus’ rusange y’abakinnyi. Njye ntabwo mba mu buyobozi bwa Rayon Sports.”

Yakomeje avuga ko miliyoni 1,75 Frw avugwa, yatanzwe n’umwe mu bakunzi ba Rayon Sports wari wayemereye abatoza mu gihe batsinda APR FC, ariko n’abakinnyi akaba yari kubaha ayabo.

Mazimpaka yavuze ko ari we wanditsweho sheki, ndetse nyuma yo gufata amafaranga, yayashyikirije umutoza mukuru, abatoza bungirije batwara ibihumbi 500 Frw mu gihe umutoza mukuru yatwaye asigaye.

Ati “Keretse niba [ay’abakinnyi atarayatanze] ariko yarayatanze. Kari agahimbazamusyi k’ibihumbi 50 Frw kuri buri muntu. Hashize amezi abiri tunganyije na APR, Sellami yarambwiye ngo tugende dushake wa mugabo aduhe ‘bonus’ yacu.”

“Ibintu byo kuvuga ngo nariye amafaranga ni ukunyicira izina. Bareke gufata ibibazo byose biri mu ikipe ngo babishyire kuri Mazimpaka.”

Ku bijyanye n’umusaruro muke, Mazimpaka yavuze ko iyo umunyezamu we yinjijwe igitego aba ari umusaruro muke, ariko yongeraho ko we atoza umukinnyi wageze ku kibuga, ibindi birimo gutuma aba ameze neza mu mutwe hakaba hari ababishinzwe.

Yongeyeho ko kugeza mu Ukuboza, umunyezamu Khadime Ndiaye yari afite undi mutoza umukoresha imyitozo ku ruhande, akamwiyishyurira, ariko kubera kudahembwa iyo myitozo arayihagarika, byatumye urwego rwe rutangira gusubira inyuma.

IGIHE yamenye ko Khadime yishyuraga 7000 Frw buri uko yahuraga n’uwo mutoza ku munsi, akagera mu 35.000 Frw ku cyumweru.

Mazimpaka yakomeje agira ati “Kuva muri Mutarama ni bwo hatangiye kuza ibyo bibazo. Mbere yaho hari imikino myinshi Khadime yamaze atinjizwa igitego. Umwana udakora ‘étude’ aratsindwa, kandi si uko aba atiganye na mwarimu.”

Yagaragaje ko kimwe mu biri kuvanga ibintu muri Rayon Sports ari abantu benshi bafata imyanzuro n’abatanga inama batandukanye, mu gihe mu 2019 ubwo begukana Shampiyona ari umukinnyi, imyanzuro yose yafatwaga Paul Muvunyi.

Yongeyeho ati “Nta bibazo bikomeye biraba muri Rayon Sports, igikenewe ni ukwireba bakavuga bati ‘ubundi dukeneye iki?’ Igikombe kiri hariya imbere yabo. Nta mpamvu yo kwisenya.”

Mazimpaka watangiye kwiga iby’ubutoza mu 2017 agikina, avuga ko afite ibyangombwa byuzuye bimwemerera gutoza mu Rwanda no hanze ndetse afite abandi batoza afasha.

Kuri ubu, uyu mugabo yatangije gahunda yo kuzamura abana bifuza kuzaba abanyezamu aho abatoza abasanze mu ngo zabo mu gihe ababyeyi babo babyifuza. Abana akoresha ni abari hagati y’imyaka itatu n’umunani mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Mazimpaka André yavuze ko uburyo we na Robertinho bahagaritswe muri Rayon Sports biteye isoni

Mazimpaka yahishuye ko Khadime yagiraga undi mutoza yishyura ku ruhande, ariko kubera kudahembwa iyo myitozo iza guhagarara

Mazimpaka André yatangiye gutoza abanyezamu akiri umukinnyi

Kuri ubu, Mazimoaka afite abana atoza bifuza kuzaba abanyezamu

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *