Umukinnyi wa filime Nyarwanda uzwi cyane ku izina rya Soloba ari mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda, aho bivugwa ko yatawe muri yombi mu minsi ishize, nubwo impamvu y’itabwa muri yombi rye itaramenyekana.
Amakuru y’itabwa muri yombi rya Soloba yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bantu bamukurikira hafi, by’umwihariko inshuti ze ziri mu mujyi wa Kigali zasobanuye ko koko mu minsi mike ishize yari yagiye mu gihugu cya Uganda, ariko kuva icyo gihe kugeza ubu akaba ataragaruka.
Kugeza ubu, ntacyo ubuyobozi bwa Uganda buratangaza ku cyaba cyihishe inyuma y’ifatwa rya Soloba, ndetse nta makuru arambuye arashyirwa ahagaragara ku bijyanye n’aho afungiwe cyangwa igihe yaba yatawe muri yombi. Inshuti n’abafana be bakomeje kugaragaza impungenge n’icyifuzo cy’uko hakorwa iperereza ryimbitse ngo hamenyekane aho aherereye n’impamvu y’itabwa muri yombi.
Turacyakurikirana uko ibintu byifashe kugira ngo tumenye ukuri kose kuri iyi nkuru, kandi tuzakomeza kubagezaho amakuru mashya uko azajya aboneka.