Leta y’u Rwanda yavujije umukinnyi w’ikipe y’igihugu akira kanseri

Ufitinema Clotilde wahoze akinira amakipe ya Mutunda WFC, Bugesera WFC ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ‘She-Amavubi’ yagarutse mu Rwanda ku wa Kane tariki ya 17 Mata 2025, nyuma y’amezi atandatu yari amaze yivuza kanseri mu Buhinde.

Uyu mukinnyi wahoze ari rurangiranwa mu mupira w’abagore mu Rwanda, yashimiye inzego zitandukanye zamufashije kubona ubufasha, zirimo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Minisiteri ya Siporo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), n’abandi bagize neza.

Ufitinema yagiye kwivuza ari kumwe na musaza we wagombaga kumuha umusokoro aho ubufasha bw’ubuvuzi bwishyuwe na Leta binyuze muri MINISANTE, naho amafaranga y’urugendo n’ibindi bikenerwa mu Buhinde yatanzwe na FERWAFA, Minisiteri ya Siporo, n’abandi bantu ku giti cyabo b’abagiraneza.

Mu 2022, Ufitinema yabyaye binyuze mu kubagwa, ariko nyuma yaho atangira kugira ibibazo by’ubuzima birimo kubyimba umubiri wose. Nubwo yagarutse kwa muganga, ngo ntabwo yitaweho uko bikwiye kugeza ubwo abaganga basanze yarangiritse bikomeye.

Mu 2024, ubwo uburwayi bwiyongeraga, byagaragaye ko afite kanseri yo mu maraso (leukemia), maze abaganga bamugira inama yo kujya kwivuza mu Buhinde, aho yavuriwe kandi ubu akaba yarakize.

Ufitinema yakiniye ‘She-Amavubi’ mu marushanwa atandukanye arimo CECAFA ya 2018. Yakiniye kandi amakipe yo mu cyiciro cya mbere kuva muri ES Mutunda WFC kuva 2013 kugera 2018, akajya muri Bugesera WFC mu 2019, mbere yo gusubira muri Mutunda.

Agaragaza ko ashimira ibitaro byamwitayeho mbere yo kujya mu Buhinde, cyane cyane ibyamufashije kubona uko asubira ku murongo. Avuga ko ubu ameze neza kandi yiteguye kongera gukora ibyo akunda no gufasha abandi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *