Leta ya DRCongo yatangaje ikintu igiye gukorera Joseph Kabila nyuma yuko yifatanyije na M23 kumugaragaro

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko igiye gukurikirana mu butabera Joseph Kabila wahoze ari Perezida, ashinjwa “ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru ku gihugu” mu ntambara Kinshasa irwana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Ibi bibaye nyuma y’umunsi bitangajwe ko Kabila yasubiye muri DRC anyuze mu burasirazuba mu mujyi wa Goma ugenzurwa na M23.

Minisitiri w’ubutabera wa Constant Mutamba yavuze ko yategetse umugenzuzi mukuru w’ingabo (FARDC) n’umushinjacyaha mukuru wo mu rukiko rusesa imanza gutangiza icyo gikorwa. Ishyaka rya Kabila na ryo ryahagaritswe mu gihugu.

Mu itangazo, Minisitiri Mutamba yashinje Kabila kugira “uruhare rutaziguye mu bushotoranyi bukorwa n’u Rwanda runyuze mu mutwe w’iterabwoba wa AFC/M23”.

Nta cyo Kabila yari yatangaza ku mugaragaro ku makuru yo gusubira mu gihugu cyangwa kuri ibi ashinjwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Mu kiganiro kuri telefone na BBC Gahuzamiryango ku wa gatandatu, umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yumvikanishije ko Kabila yageze i Goma, ati: “Simbona ikibazo na kimwe” cyaba gihari.

Amakuru yo gusubira muri DRC kwa Kabila yatangajwe bwa mbere na radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ku wa gatanu nijoro, isubiramo amagambo y’abantu babiri bari hafi ya M23 n’ay’umuntu uri hafi ya Kabila.

RFI, isubiramo amagambo y’abo bantu, yatangaje ko Kabila yanyuze i Kigali akabona kugera aho mu murwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru. Nta cyo leta y’u Rwanda yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi.

Kinshasa, ONU n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Leta y’u Rwanda irabihakana, ikavuga ko ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa DRC ari icy’Abanye-Congo ubwabo, biganjemo Abatutsi, baharanira uburenganzira bwabo, Kinshasa yananiwe gucyemura.

Minisitiri Mutamba yanavuze ko hasabwe ko imitungo yimukanwa n’imitungo itimukanwa ya Kabila ifatirwa ndetse ko hafashwe n’ingamba zo kugabanya ingendo z'”abakorana na we bose muri iki gikorwa cy’ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru”.

Ntibisobanutse uburyo Kinshasa iteganya gukurikirana Kabila mu bucamanza mu gihe avugwa kuba mu gice cy’igihugu itagenzura.

Mu rindi tangazo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa DRC Shabani Lukoo Bihango yavuze ko ibikorwa by’ishyaka PPRD rya Kabila bihagaritswe mu gihugu hose kubera uruhare uyu mukuru waryo ashinjwa kugira mu ntambara.

Nta cyo iri shyaka ryari ryatangaza ku mugaragaro.

Kabila, w’imyaka 53, usanzwe ari umusenateri wa DRC, yategetse iki gihugu imyaka 18 kuva mu 2001, nyuma y’iyicwa rya se Laurent-Désiré Kabila.

Ubwo watangiraga mu 2012, umutwe wa M23 warwanyaga ubutegetsi bwa Joseph Kabila.

Watangiye ugizwe ahanini n’abahoze ari abarwanyi b’uwundi mutwe wa CNDP wa Jenerali Laurent Nkunda, washinjwaga gufashwa n’u Rwanda, ibyo u Rwanda ruhakana.

Intambara hagati ya FARDC na M23 yongeye kubura kuva mu mpera y’umwaka wa 2021.

Mu buryo buzwi, Kabila aheruka muri DRC mu Kuboza (12) mu 2023 ubwo yahavaga mbere y’amatora. Umuvugizi we Barbara Nzimbi yatangaje kenshi ko Kabila yavuye mu gihugu ku mpamvu z’amasomo muri Kaminuza ya Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Ibikorwa bye hanze ya DR Congo byakomeje gutera inkeke ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi kugeza ashinje Joseph Kabila ko ari we uri inyuma y’inyeshyamba za M23 na Corneille Nangaa, wigeze kuba umuntu wa hafi cyane ya Kabila.

Yari yateguje gusubira mu gihugu

Ku itariki ya 8 Mata (4), RFI n’ikinyamakuru Jeune Afrique byari byatangaje ko Kabila agiye gusubira mu gihugu cye “bidatinze”, anyuze “mu gice cy’uburasirazuba”, bivuga ko yabyemeje mu nyandiko.

RFI na Jeune Afrique byari byasubiyemo inyandiko ye ivuga ko agiye gutaha kuko igihugu cyifashe nabi mu rwego rw’umutekano “no mu zindi nzego zose z’ubuzima bw’igihugu”, kugira ngo afashe gushaka ibisubizo.

Kabila yaherukaga kugaruka mu itangazamakuru muri Gashyantare (2) uyu mwaka ubwo yavugaga ko igihugu cye “kiri hafi guturika kubera intambara y’imbere”, hari nyuma y’imyaka itanu ‘acecetse’.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Tshisekedi yavuze ko Kabila ari we muntu “nyawe uri inyuma y’ibi byose”, amushinja gufasha umutwe wa M23.

 

Mu kumusubiza, muri Werurwe (3) Kabila yabwiye abanyamakuru muri Afurika y’Epfo ati: “Iyo mba mfatanyije na M23, ibintu byari kuba bitandukanye cyane [n’uko bimeze uyu munsi].”

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane, Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Perezida w’Amerika Donald Trump kuri Afurika, yavuze ko u Rwanda rugomba gukura ingabo zarwo ku butaka bwa DRC ndetse na M23 igashyira intwaro hasi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *