Papa Fransisco wari umaze igihe arwaye yapfuye kuri uyu wa Mbere ukuriye Umunsi Mukuru Kiliziya Gatolika yizihizaho Izuka rya Yezu.
Ikinyamakuru cy’i Vatican cyanditse kuri X yahoze ari Twitter ko Papa Fransisco yapfuye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2025 afite imyaka 88 y’amavuko kuko yavutse mu 1936.
Papa Francis, yari aherutse kujyanwa mu Bitaro bya Agostino Gemelli Polyclinic by’i Roma, ndetse biza gutangazwa ko akomeje kuremba cyane ndetse ko ashomora kumara indi minsi mu bitaro.
Ku wa 14 Gashyantare 2025 ni bwo Papa Francis yajyanwe mu Bitaro bya Agostino Gemelli Polyclinic by’i Roma, aho yari ari gukurikiranwa ku ndwara y’ibihaha izwi nka ‘bronchite’ nk’uko Vatican yari yabitangaje.
Vatican ku wa 17 Gashyantare 2025 yongeye gutanga amakuru mashya ku buzima bw’uyu mushumba w’imyaka 88, aho yavuze ko yakomeje kuremba ndetse ko yasanzwemo indwara ya ‘infection polymicrobienne’ifata inzira y’ubuhumekero, aho byanasabye ko ahindurirwa imiti.
Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni, yatangaje ko Papa Francis azakomeza kuvurirwa mu bitaro kandi ko ashobora kuhamara indi minsi bitewe n’ibisubizo by’ibizamini yafashwe, hagasangwa ko ikibazo gikomeye ndetse bikwiriye kwitabwaho mu buryo bwisumbuye.
Yanavuze kandi ko misa Papa Francis yajyaga ayobora buri wa Gatatu w’icyumweru yahagaritswe muri iki cyumweru, kuko yanabwiwe gufata ikiruhuko gihagije.
Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika yakunze kujyanwa muri ibi bitaro arwariyemo mu myaka yashize, aho nko mu 2023 yabazwe mu nda.
Mu minsi ishize ni bwo iyo ndwara y’ibihaha yagaragaye ndetse ubwo yajyaga gusoma imbwirwaruhame n’ubundi butumwa yagenewe abantu, habaga hateganyijwe ubimukorera.
Papa Francis w’imyaka 88 yakunze kurangwa n’indwara z’ubuhumekero igihe kinini, ndetse mu myaka ye y’ubuto yigeze kurwara indi ndwara y’ubuhumekero izwi nka ‘Pneumonia’, nyuma igice cy’igihaha kimwe kiza gukatwa.