Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko mu cyumweru gishize hari abasirikare benshi bo mu ngabo z’iki gihugu bishwe n’abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho.
Amakuru avuga ko aba basirikare biciwe mu mirwano yabaye ku wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025. Ni imirwano yabereye muri Teritwari ya Fizi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
U Burundi busanzwe bufite muri RDC ibihumbi by’ingabo zoherejwe mu ntambara ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zirwanamo n’imitwe irimo M23 na Twirwaneho.
Amakuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi avuga ko imirwano yo mu Cyumweru gishize yari yoherejwemo abasirikare barimo abo mu butasi bwa gisirikare (G2) n’abo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe uzwi nka Unité des Opérations Spéciales (UOS). Bose ngo bari bambaye Sivile.
Aba basirikare babarirwa mu magana ngo binjiye muri Kivu y’Amajyepfo banyuze ku mwigimbakirwa wa Ubwari uherereye mu kiyaga cya Tanganyika.
Kugeza ubu umubare nyawo w’abasirikare b’u Burundi baguye muri iriya mirwano ntuzwi, gusa hari amakuru avuga ko hapfuye 18, ku buryo imwe mu mirambo yashoboye gucyurwa indi igasigara ku rugamba.
Bivugwa kandi hari abasirikare bakomeretse, ndetse bamwe muri bo barohamye mu kiyaga cya Tanganyika ubwo ubwato bwari bubatwaye bwakoraga impanuka ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Hari kandi n’abafashwe mpiri.