Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch wongeye kwibasira u Rwanda urushinja kubuza ubwisanzure, gufasha umutwe wa M23, kwanga kwakira umukozi wayo n’ibindi.
Nk’uko rubikesha Bwiza.com, HRW ivuga ko mu 2021, intumwa z’u Rwanda zagaragaje ko zishyigikiye ibyifuzo 160 kuri 284 rwagejejweho, birimo ibijyanye no kubona ubutabera n’imiti, imiterere ya gereza n’ifungwa, n’uburenganzira bwo kuvuga no kwishyira hamwe.
Icyakora, ngo habaye iterambere rito cyangwa ritaryo aho hantu hose urebye hakomeje kubaho ihohoterwa rikabije mu gihe cyo gutanga raporo.
Uyu muryango raporo zawo zitajya zivugwaho rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, uvuga ko mu Rwanda, itangazamakuru ryigenga, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, hamwe n’imiryango itegamiye kuri leta bakomeje kudashobora gukora mu bwisanzure.
Ngo impfu zishidikanywaho no kubura kw’abanengwa nyabo cyangwa ababoneka nk’abanenga ubutegetsi bidahanwa ngo mu gihe ubucamanza na komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu bikomeje kutagira ubushobozi.
HRW ikomeza ivuga ko abafunzwe bafungiwe muri gereza zemewe n’izitemewe, aho bakorerwa ibikora by’ihohoterwa ndetse n’iyicarubozo ngo “nubwo urubanza rukomeye rw’abayobozi ba gereza rwatanze icyizere cyo kubiryozwa”.
Abategetsi b’u Rwanda kandi ngo bagize uruhare mu ihohoterwa rikomeye hanze y’impaka z’u Rwanda.
HRW yagize iti: “Guverinoma yatanze inkunga y’abasirikare, ibikoresho ndetse n’izindi nkunga ku mutwe witwaje intwaro wa M23 ukora ibyaha muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho Ingabo z’u Rwanda zagiye zirenga ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, harimo n’ibyaha bigaragaza by’intambara”.
Uyu muryango kandi wemeje ko muri Gicurasi 2024, abashinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda bangiye kwinjira Clémentine de Montjoye, umushakashatsi mukuru muri Human Rights Watch, ageze ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, ubwo yazaga mu Rwanda guhura n’abadipolomate.
De Montjoye ngo ni umushakashatsi wa kane mu by’uburenganzira bwa muntu wabujijwe kwinjira mu Rwanda kuva mu 2008.
HRW kandi ivuga ko imihate yo gutanga ubutabera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikomeje nyuma y’imyaka irenga 30.
Ivuga ko inzego z’ubutabera zo mu Rwanda zakomeje gukora iperereza no gukurikirana imanza za jenoside mu gihe hagikurikiranwa benshi mu bakekwaho gukora jenoside hakurikijwe ibiteganywa mu mategeko y’u Burayi.