Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu biganiro n’imwe muri Sosiyete zo mu Bushinwa, kugira ngo iyigurishe drones z’intambara.
Africa Intelligence ivuga ko Kinshasa iri mu biganiro na Sosiyete yitwa Catic kugira ngo iyigurishe drones eshatu zo mu bwoko bwa Wing Loong.
Iki gitangazamakuru kivuga ko RDC ishaka kugura izi ndege zitagira abapilote kugira ngo izifashishe mu ntambara ihanganyemo n’umutwe wa M23.
Ni umutwe kuri ubu ugenzura ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC, birimo imijyi ya Goma na Bukavu.
Amakuru avuga ko ziriya drones uko ari eshatu Kinshasa ishobora kuzitangaho abarirwa muri $ miliyoni 200.
Mu biganiro impande zombi ziri kugirana harimo kuba iriya Sosiyete ya Catic igomba kumara amezi ane yigisha abanye-Congo gukoresha ziriya drones.
Harimo kandi ingingo y’uko iriya Sosiyete igomba gufasha RDC gusana ziriya ndege byibura mu gihe cy’imyaka itanu.
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iravugwa mu biganiro byo kugura ziriya drones mu gihe yari imaze iminsi iganirira na M23 i Doha muri Qatar.
Ni ibiganiro icyakora amakuru avuga ko ntacyo byigeze bitanga kuko impande zombi hari byinshi zananiwe kumvikanaho; ibica amarenga y’uko imirwano ishobora kongera kubura.
M23 mu minsi ishize yari yavuye mu mujyi wa Walikale; gusa kuri ubu amakuru avuga ko uyu mutwe watangiye kongera ingabo mu birindiro byawo biri hafi y’uyu mujyi.
Leta ya Congo iri mu biganiro byo kugura drones z’intambara, mu gihe mu myaka yaguze yari yaraguze izindi zo mu bwoko bwa CH-4 zo mu Bushinwa gusa birangira zose M23 izihanuye.