Byiringiro Lague yakiriye umugore we w’isezerano Kelia n’abana be ku kibuga cy’indege i Kanombe – AMAFOTO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, rutahizamu wa Police FC n’Amavubi, Byiringiro Lague, yaraye yakiriye umugore we w’isezerano Kelia ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali giherereye i Kanombe.

Kelia wari umaze igihe aba muri Suwede, yagarutse mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ari kumwe n’abana 2 yabyaranye na Lague, aho yakiriwe n’umukunzi we Lague mu byishimo byinshi. Amaso y’abari aho ntibashoboye guhisha amarangamutima yabo ubwo babonaga aba bombi basanganirana urugwiro, barahoberana, maze basohoka ku kibuga baganira mu buryo bugaragaza urukundo rudasanzwe.

Amakuru yizewe avuga ko uyu mukinnyi yari amaze iminsi yitegura iki gikorwa by’umwihariko, aho yanateguye urugendo rw’akazi n’urukundo rudasanzwe rwo guha ikaze Kelia, umugore we w’isezerano.

Byiringiro Lague, umaze igihe akinira ikipe ya Police FC, yari amaze iminsi agarukwaho mu nkuru z’urukundo na Dj Clush aho byavuye ko yanamuteye inda gusa Dj Clush we akabihakana. Iyi nkuru y’ijoro ry’acyeye yongeye kwerekana impande zindi z’uyu mukinnyi ziri hanze y’ikibuga—zishingiye ku rukundo no kubaha isezerano.

Nubwo nta byinshi batangaje ku bijyanye n’imigambi bafite mu minsi iri imbere, inshuti zabo za hafi zatangaje ko bashobora no kugira ibirori byoroheje byo kwizihiza kongera kubonana kwabo nyuma y’igihe batari kumwe.

Byiringiro Lague na Kelia bakomeje kuba icyitegererezo mu rubyiruko rugaragaza ko urukundo rw’ukuri ruraramba, ndetse no mu bihe bigoye ruracyashoboka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *