Muhire Kevin yatangaje ikintu gishobora gutuma akinira Apr Fc

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin, yemeje ko Rayon Sports iramutse itemeye kumugumana , ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR FC) ikamwifuza yayerekezamo cyane ko icyangombwa ari imibereho y’umuntu(kwinjiza amafaranga).

Ibi byose bikubiye mu kiganiro yaginye n’umunyamakuru Canisius Kagabo , aho yagarutse kuri byinshi harimo n’ibimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports bisa no kwitsindisha kwa bamwe mu bakinnyi nubwo yabyamaganiye kure , avuga ko “icyo bari kurebaho ari igikombe bagomba gutwara Kandi ari ibisanzwe ko mu gihe nk’iki ibi byose biza.”

Ubwo yabazwaga ku ngingo yahazaza he mu gihe umwaka w’imikino uzaba urangiye ndetse n’amasezerano ye arangiye , yavuze ko atitaye ku magambo amaze iminsi ahwihwiswa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaba bwaramaze gufata umwanzuro wo kutazakomezanya nawe.

Yabajijwe niba Rayon Sports adakomezanyije nayo byashoboka ko yakinira APR FC asubiza muri aya magambo, “Reka tubyite ibihuha, niba bavuga ngo ntibifuza kunyongerera amasezerano! Wowe uri umunyamakuru ukora kuri Radio runaka, radio ukorera ntikwegereye , hakaba indi radio wari waravuze ko utajyaho ikakwegera urumva wabigenza gute?”

Muhire Kevin ni umwe mu bakinnyi b’ingenzi bitezweho gufasha Rayon Sports mu rugamba rugeze mu mahina rwo kweguka ibikombe muri uyu mwaka w’imikino.

Rayon Sports iyoboye Shampiyona n’amanota 50 mu gihe hasigaye imikino itandatu umwaka w’imikino ukarangira, igikombe cy’Amahoro n’aho bagomba kwakira Mukura VS bayisezerera bakagera ku mukino wanyuma.

Imikino Rayon Sports isigaje kugirango Shampiyona irangire:

Etincelles FC (A)
Rutsiro FC(H)
Police FC(A)
Bugesera(A)
Vision FC(H)
Gorilla FC(H)

1 thought on “Muhire Kevin yatangaje ikintu gishobora gutuma akinira Apr Fc”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *