Nyuma yuko bigaragaye ko imirwano itazapfa guhagarara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi, impande zombi yaba M23 ndetse na Leta ya DRCongo bakomeje gushaka imbaraga nshya z’abasirikare n’ibikoresho.
Amakuru aturuka mu Burasirazuba bwa DRC avuga ko nyuma y’ibiganiro M23 yagiranye n’abaturage bo muri kamwe mu duce yafashe, ababyeyi biyemeje kurekura abana babo bakajya mu gisirikare cya M23.
Abasore barenga 300 bo mu karere ka Nyiragongo nibo binjiye mu Gisirikare cya Revolisiyo ya Congo (ARC) cy’umutwe wa AFC/M23, mu nama yo gukangurira abaturage no gushishikariza abandi kwinjira muri uwo mutwe.
Iyi nama yahuzaga AFC/M23 n’abaturage yabaye kuri uyu wa gatanu, tariki ya 25 Mata 2025, ku biro bya chefferie ya Bukumu.
Andi makuru ahari avuga ko iyi nama yabaye nyuma yuko M23 yari ikubutse mu mirwano yaberaga za Masisi na Walikale, ndetse amakuru avuga ko hari agace M23 yatakaje kagasigarwamo na Wazalendo.
Mu gihe ibyo byarimo biba, ku rundi ruhande muri Washington DC ho muri leta Zunze Ubumwe za Amerika haberaga isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi.
Iyi nama yahuje ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Congo, bahujwe n’umunyamabanga wihariye wa Donald Trump.