Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka amashusho y’imodoka bigaragara ko ari iya Leta yakoze impanuka, ibyari birimo bigasahurwa n’abaturage.
Uyu modoka yo mu bwoko bwa Toyota bivugwa ko ari iya karere, yari iparitse ipakiyemo imyenda ya caguwa yari yambuwe abantu bambutsa imyenda magendu.
Bamwe bavuga ko ubwo abayobozi bari bamaze kwambura imyenda aba bantu bacuruza magendu, baparitse imodoka bagirango bagire inama abaturage, gusa abaturage babaca ruhinga basunika iyo modoka, ikora impanuka, imyenda yari irimo isahurwa n’abaturage.
Iyi video iri gusobanurwa mu buryo bwinshi butandukanye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, gusa ubuyobozi bwo hejuru ntacyo burabivugaho.