Bimukozeho! Dimitri Payet wanyweshaga umugore we inkari ze mu gihe cyo gutera akabariro – AMAFOTO

Uwahoze akinira ikipe ya West Ham, Dimitri Payet yahakanye ibyo ashinjwa by’ihohotera yakoreye uwahoze ari umukunzi we, Larissa Natalya Ferrari, avuga ko umubano wabo wari ushingiye ku bwumvikane.

Ferrari w’imyaka 28 arega Payet ko yamuhatirije gukora ibikorwa biteye isoni birimo kunywa inkari ze, kurigata hasi, no gukubitwa. Ferrari avuga ko Payet yakoresheje ibibazo bye byo mu mutwe kugira ngo amugirire nabi.

Mu kwisobanura imbere y’inzego z’umutekano muri Brazil, Payet yemeye ko ibyo bikorwa babikoraga ariko avuga ko byose byabaga ku bwumvikane bwabo bombi.

Payet, ubu ukinira ikipe ya Vasco da Gama, yavuze ko Ferrari yigeze gusaba gukubitwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Yavuze kandi ko Ferrari yazanye amabara ku mubiri bitewe n’uruhu rwe rworoshye.

Umwunganizi wa Payet yavuze ko ibimenyetso byatanzwe bigaragaza ko Ferrari yabikoraga ku bushake bwe. Ferrari avuga ko ashaka ubutabera kuko Payet yamukoresheje ibikorwa bimutesha agaciro.

Ibi birego bibaye mu gihe Payet yagiye kubana na Ferrari muri Brazil nyuma yo gutandukana n’umugore we Ludivine, bari bamaranye imyaka 20, bakabyarana abana bane.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *