Umushoferi akomeje kugawa cyane.
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kukwirakwira amashusho yateye benshi agahinda ndetse akabarakaza, ni amashusho y’imbangukura gutabara yari itwaye umurwayi gusa ikimwa inzira ndetse ikamara umwanya munini ihagaze.
Ibi byabaye ubwo umushoferi wari utwaye HOWO yari iri gutunda itaka y’aho bakoze umuhanda, yari yatambitse imodoka mu nzira y’umushoferi wari utwaye iyi Imbangukiragutabara.
Muri aya mashusho yafashwe n’undi mushoferi wari uri inyuma yavugaga ko bahamaze umwanya munini bahagaze, imodoka ya HOWO yanze kuva mu nzira ngo Imbangukiragutabara itambuke.
Iyi modoka ya HOWO yari iri gupakirwa itaka, yararindiriye irabanza iruzura ibona kuva mu nzira ya ambulance.
Ibi si ubwambere bibaye kuko bisa nkaho mu Rwanda abatwara ibinyabiziga batajya bibuka ko Ambulance ari ikinyabiziga ntakumirwa bityo ibyo waba urimo byose ukabona Ambulance,, uba ugomba kubihagarika ukava mu nzira.
Abantu benshi bakomeje gutabaza inzego z’umutekano cyane cyane polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, bayisaba kongera guhwitura abantu kubijyanye n’aya makosa. Reba video.
Ubu koko abaye ari umuvandimwe wawe bagiye gutabara ? Wakora biriya mbona
pic.twitter.com/3uGTEhSwtc— Shaddyboo (@shaddyboo__92) April 26, 2025
Mu gihe cyashize nabwo hari indi Video nk’iyi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga nabwo yafashwe n’uyu mushoferi wafashe iyi.