Mu karere ka Rwamagana, ahazwi nka Kadasumbwa, habereye impanuka ikomeye mu masaha ya nijoro, hagati ya saa moya na saa mbiri z’ijoro. Iyo mpanuka yabayeho ubwo imodoka nto yagonze umugore wagendaga n’amaguru ahita ahasiga ubuzima, imodoka nayo igwa mu muhanda irashya irakongoka.
Nk’uko abari hafi y’aho babivuga, iyo modoka ngo yaturutse ahagana mu mujyi, maze umushoferi wari uyitwaye abona umwana w’umukobwa imbere ye mu muhanda, amukatira vuba kugira ngo atamugonga. Ibyo ngo byatumye ahita agonga abandi bari ku ruhande rw’inzira, harimo n’uyu mugore wahise apfa. Nyuma y’aho, imodoka yaragiye iva mu muhanda, ifatwa n’inkongi y’umuriro irashya burundu.
Abaturage bo muri Kadasumbwa bavuga ko iyi atari impanuka ya mbere ibereye aha hantu. Bavuga ko ari ubwa gatatu impanuka nk’iyi ibaye, kandi zose zifite uburyo buteye ubwoba. Bemeza ko abashoferi bose barokotse izo mpanuka mbere, bavuze ko babonaga umwana muto mu muhanda, bagatangira kumukatira, bikarangira bagonganye cyangwa baguye mu muhanda.
Umwe mu batuye hafi aho yagize ati:
“Ibi ntibisanzwe. N’ubwa mbere n’ubwa kabiri byagenze gutyo. Nta muntu wamenya niba ari ibisa n’ikirangaza cyangwa ari ikindi kibyihishe inyuma, ariko abashoferi bose bavuga ko babona umwana, nyuma bagakora impanuka.”
Kugeza ubu, inzego z’umutekano zirimo polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, zatangiye iperereza ngo hamenyekane impamvu nyayo y’iyi mpanuka n’ibyayiteye, cyane cyane ku byagaragajwe n’abaturage nk’ikibazo gisubira.
Icyakora, abaturage bakomeje gusaba ko hahashyirwa amatara yo ku mihanda ndetse n’ibimenyetso biburira abatwara ibinyabiziga, kugira ngo habeho umutekano urambye mu muhanda wa Kadasumbwa, dore ko uko bwije n’uko bukeye hari ubwoba bw’impanuka.
Turacyategereje amakuru yemejwe n’ubuyobozi, cyane ku cyabaye ku modoka no ku mushoferi wayitwaye, ndetse n’icyakorwa ngo impanuka nk’izi zitazongera.