Leta zunze Ubumwe z’Amerika yacunze M23 na RDC bari mu biganiro none yaguye uburyo bwo gucukura amabuye ya Congo.
Nk’uko ikinyamakuru Financial Times kibitangaza, “Itsinda ry’abucukuzi ba Bill Gates na Jeff Bezos ryaguye ibikorwa muri RDC.”
Benjamin Katabuka, ukomoka mu Ituri kandi wahoze ari umuyobozi muri Freeport-McMoRan, yagizwe umuyobozi wa KoBold Metals muri RDC. Katabuka, ufite uburambe bw’imyaka irenga 10 mu bucukuzi bw’amabuye, yavuze ko iyi sosiyete ishobora gushora miliyari z’amadolari muri RDC.
Ibi byose biri mu masezerano ari kuganirwaho hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na RDC, agamije gutuma Amerika ibona amabuye y’agaciro iyambuye abashinwa. Aya masezerano ateganya n’ishoramari mu bikorwaremezo n’iterambere ry’inganda muri RDC.