Abakoresha urubuga rwa YouTube bagiye kongera guhabwa amahirwe akomeye aho u Rwanda ruzongerwa mu Bihugu YouTube ikoreramo. Ibi bivuze ko ntawe uzongera kugorwa no gushyiramo ikindi Gihugu kitari u Rwanda ndetse na Ads zizajya zigaragara ku bari mu Rwanda.
Ibi byakurikiye itangazo rya Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Jean Nepo Abdallah Utumatwishima wavuze ko u Rwanda ruri gukora ku cyo kuba rwashyirwa ku rutonde rw’Ibihugu YouTube ikoreramo (Monetization).
Ubusanzwe u Rwanda ntabwo ruri ku rutonde rw’Ibihugu YouTube ikoreramo ibintu bituma abarukoresha biyambaza Ibihugu byo hanze byemewe nayo kugira ngo bahabwe ikizwi nka ‘Monetization’ gituma batangira kwinjiza amafaranga.
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi iri gukorana na Minisiteri ya ‘ICT and Innovation’ ndetse na RURA mu gusoza amasezerano azemerera Ads za Google kujya muri YouTube zikorera mu Rwanda.