Sheferi ya Kaziba, muri Teritwari ya Walungu (intara ya Kivu y’Amajyepfo) yabereyemo imirwano ikaze kuva mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, itariki ya 26 Mata. Amasasu menshi yatumye abaturage bo muri Kaziba-centre bahungira ku misozi aho baraye badasinziriye.
Ikinyamakuru mediacongo.net kivuga ko AFC-M23 yashakaga kwirukana abarwanyi ba Wazalendo kugirango igere mu misozi miremire ya Minembwe aho abafatanyabikorwa babo ba Twirwaneho, Androïd na Gumino bari.
Muri icyo gihe kandi AFC-M23 irashimangira ibirindiro byayo hamwe n’ingabo n’ibikoresho mu turere twa Kabare na Kalehe.
Kuri iki Cyumweru, itariki ya 27 Mata, abaturage bavuga ko babonye amakamyo atanu yuzuye abasirikare bageze mu mijyi ya Tchofi na Kasheke.
Imirwano yabereye i Kaziba yatangiye ku wa Gatandatu, ahagana mu ma saa kumi n’imwe ubwo AFC-M23 yagabaga igitero mu murwa mukuru w’iyi Sheferi iturutse ku musozi biteganye.
Abarwanyi ba Wazalendo hamwe na FARDC barasubije, maze kurasa bikwira hose, bituma abaturage bagira ubwoba. Abaturage bavuye mu ngo zabo berekeje ku misozi guhungirayo amasasu.
Kuri iki Cyumweru, ngo ibintu byasubiye mu buryo, nubwo icyifuzo cy’inyeshyamba za AFC-M23 gikomeje kuba gufata Kaziba kugira ngo ibashe kwegerana n’amatsinda ya Twirwaneho-Gumino-Android ari mu misozi miremire ya Minembwe.
Yaba AFC/M23 cyangwa FARDC ntacyo byigeze bitangaza kuri iyi mirwano ivugwa mu gihe hakomeje guharurwa inzira iganisha ku biganiro bitaziguye hagati ya AFC/M23 na Leta ya Kinshasa.