Umukobwa witwa Igiraneza yahaye umusore 70000 Rwf ngo amutere inda none amezi abaye 7 umukobwa agifite munda zero

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kukwirakwira inkuru itangaje y’umukobwa wo mu karere ka Gakenye mu murenge wa Muhondo mu isantere yitwa i Paris wahaye umusore akayabo k’amafaranga kugirango amutere inda ariko bikaba byarananiranye.

Uyu musore witwa Irene Tumushime ukorera mu kabari gaherereye muri iyo santere ya Paris, yahawe ibihumbi 70 Rwf ngo atere inda uyu mukobwa ariko amezi abaye 7 umukobwa agifite mu nda zero.

Uyu musore avuga ko Igiraneza Anitha yamuhaye amafaranga ibihumbi 70 nk’inguzanyo ariko ibyo kumutera inda ntabyo bavuganye.

Ariko nubwo umusore yemera ko yahawe ibihumbi 70 ,  umukobwa we yagiye kurega avuga ko yamuhaye ibihumbi 370 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo umusore yabazwaga n’umuryango we niba ibivugwa ari ukuri, umusore yaryumyeho akomeza gushimangira ko yahawe inguzanyo nuwo mukobwa , ko ibyo kumutera inda batabivuganye.

Ariko umukobwa avuga ko nubwo Irene abihakana ariko afite ibimenyetso, ndetse ko yagiye amufata amajwi ubwo bavuganaga ndetse ko hari nubwo yamufashe amajwi ubwo yipimaga agasanga ntatwite, akamubwira ngo yasanze ntakintu kirimo, umusore nawe akamusubiza ngo tuzakomeza tugerageze.

Uyu mukobwa kandi avuga ko uretse ayo mafaranga yamuhaye, yagiye anamwishyurira ibintu byinshi bitandukanye, nka bills (kumwe musohoka ibyo mwakoresheje bikishyurwa n’umuntu runaka) n’ibindi.

Abatari bake ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza impamvu yateye uyu mukobwa kwishyura amafaranga menshi bingana gutya ngo aterwe inda, kandi nyamara hari abari kubikora ubuntu.

Bamwe mu basore batangiye kugira bati “Ese wazansuye nkabigukorera mu kimbo cyo kwishyura”, Abandi bati “Ese wihoye iki ko uri mwiza”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *