Kuba i Kigali bigiye kuzajya bibonwa n’umugabo! U Rwanda muri gahunda yo kugabanya abimukira mu Mujyi wa Kigali

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko politike nshya yo guteza imbere imijyi, iteganya kwagura iyunganira Umujyi wa Kigali ku buryo abantu badakomeza kwimuka bajya mu Murwa Mukuru ahubwo bagatura mu mijyi y’iwabo.

Umujyi wa Kigali ni wo utuwe na benshi mu mijyi yose u Rwanda rufite, ndetse umubare munini winjiramo buri munsi uhashaka imibereho no kuhatura.

Ibarura rusange rya 2022 rigaragaza ko mu myaka icumi yari yabanje, Abanyarwanda bimutse cyane bajya mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali.

Intara y’Iburasirazuba yakiriye abantu ibihumbi 948, Umujyi wa Kigali wakira abantu ibihumbi 836.

Kugeza ubu abatuye mu mijyi ni miliyoni 3,7 bangana na 27,9% mu gihe intego ari uko mu 2050 bazaba bageze kuri 70%.

Ubwo hamurikwaga Politike nshya yo guteza imbere imijyi n’urubuga rusabirwaho ibyangombwa byo kubaka, ku wa 29 Mata 2025, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko hari gahunda yo guteza imbere imijyi yunganira Kigali n’iyigaragiye ku buryo abayituramo biyongera aho gukomeza berekeza i Kigali.

Ati “Iyi politike yongera imbaraga mu gushyira ibikorwaremezo muri ya mijyi yindi kugira ngo tugabanye abantu bashaka kuza i Kigali. Bizanagabanya igitutu gishyirwa ku bikorwaremezo hano mu Mujyi wa Kigali.”

Dr Gasore yahamije ko ikizakorwa gikomeye ari ukwagura imijyi yunganira Kigali n’ikikije Kigali hongerwamo imihanda, amazi n’umuriro kandi hakanatunganywa ibibanza byo guturamo.

Mu 2050, biteganyijwe ko abantu miliyoni 15,4 bazaba batuye mu mijyi 101 izaba iri mu Rwanda, mu gihe miliyoni 6,6 bazaba batuye mu byaro ariko na bo bagatura ku midugudu.

Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cya 2020 kigaragaza ibyiciro bitanu by’imijyi irimo Umujyi wa Kigali, imijyi itatu igaragiye Umujyi wa Kigali, imijyi umunani yunganira Umujyi wa Kigali, imijyi 16 iciriritse y’uturere n’imijyi mito (santeri) 73.

Mu mijyi itatu igaragiye Umujyi wa Kigali hashyizwemo uwa Muhanga, Bugesera na Rwamagana. Buri mujyi uzaba ufite abaturage bari hagati ya 650.000 na 1.000.000.

Imijyi umunani ari yo izaba yunganira Umujyi wa Kigali irimo uwa Musanze, Rubavu, Rusizi, Huye, Nyagatare, Karongi, Kirehe na Kayonza.

Ni imijyi izifashishwa mu kwegereza abaturage bahaturiye iterambere ryihuse mu nzego zitandukanye. Buri mujyi muri yo uzaba ufite abaturage bari hagati ya 250.000 na 650.000.

Imijyi iciriritse 16 y’Uturere dusigaye aho buri mujyi ufatwa nk’icyicaro cy’ako karere na yo izakomeza gutezwa imbere mu buryo burangwa n’imiturire yegeranye itanga umusaruro.

Buri mujyi uzaba ufite abaturage bari hagati ya 100.000 na 250.000 mu gihe kuri buri mujyi muto uzaba ufite abaturage bagera kuri 25.000.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *