Umunyamakuru Willy Kwizera, ukora kuri Radio Bonesha FM, yahohotewe bikabije mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 28 Mata 2025 muri Campus ya Kaminuza y’u Burundi I Mutanga, ubwo yakoraga inkuru ku mibereho y’abanyeshuri.
Ahagana mu ma saa yine , ubwo yari arimo gukusanya ubuhamya, abanyeshuri benshi bavuga ko bakomoka mu bahagarariye abanyeshuri baramuhagaritse. Yumvise ari mu kaga, yagerageje gusubira inyuma ngo ahunge, ariko ahita afatwa.
Igitero cy’ubugome bukabije
Nk’uko ubuhamya bwe bubivuga, abasore batatu baramukurikiranye, baramufata bamuhatira kwerekana indangamuntu ye. Yajyanywe ku gahato ahahoze ari resitora ya kaminuza, hanyuma ajyanwa kuri pavilion ya 9, ahari icyicaro cy’abanyeshuri bahagarariye abandi, aho yakubitiwe bikabije.
Willy Kwizera agira ati: “Bankubitishije ikibuno cy’imbunda, bambwira ko banyica bagahisha umurambo wanjye munsi y’ubutaka.”
Abantu batandatu bitabiriye icyo gitero, bamubuzaga gutaka bamukubita mu ijosi nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga. Yakomeretse cyane mu mugongo, ku maguru no mu maso, Kandi ubu ubuzima bwe burakomerewe.
Si ubwa mbere uyu munyamakuru yibasirwa
Ntabwo ari ubwa mbere Willy Kwizera agabweho igitero kubera akazi ke nk’umunyamakuru. Ku itariki ya 21 Mata, yatawe muri yombi n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (SNR) na polisi y’igihugu. Yafunzwe amasaha arenga umunani muri kasho ya polisi i Bujumbura, yashinjwaga kwigomeka mbere yo kurekurwa nta byaha aregwa.