Uwahoze ari Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Mutesi Jolly yagaragaje ibyishimo byimbitse n’amarangamutima yatewe no kureba Beyoncé ari kumwe n’abakobwa be babiri, Blue Ivy na Rumi, ku rubyiniro bwa mbere, ibintu byamukoze ku mutima bigatuma yifuza umwana w’umukobwa.
Ib byabaye mu gitaramo cyabaye ku wa Mbere, tariki 28 Mata 2025, cyatangije ku mugaragaro ibitaramo bya “Cowboy Carter Tour” bigamije kumenyekanisha album nshya ya Beyoncé yibanda ku njyana ya Country. Iki gitaramo cyabereye muri SoFi Stadium i Los Angeles, kikaba cyaragaragayemo ibintu bidasanzwe birimo no kwitabira kwa Blue Ivy na Rumi ku rubyiniro.
Blue Ivy w’imyaka 13 yagaragaye ubwo nyina yaririmbaga indirimbo America Has a Problem, aho yari ahagaze imbere y’ababyinnyi, agaragaza ubuhanga. Rumi w’imyaka irindwi na we yagaragaye bwa mbere ku rubyiniro ubwo Beyoncé yaririmbaga Protector, indirimbo imushimira nk’umubyeyi umurinda.
Ibi byakoze ku mitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga, barimo na Mutesi Jolly, wifashishije amashusho ya Blue Ivy yandika kuri X amagambo agira ati: “Ndashaka umwana w’umukobwa ubu. Ibi bintu biteye ubwuzu kubireba.” Ibi byatumye benshi batekereza ko vuba aha yaba agiye kubyara umwana w’umukobwa.
Jolly ntiyigeze abura kugaragaza uburyo yakunze imibanire ya Beyoncé n’abana be, ndetse n’uruhare rwa Blue Ivy mu muziki w’umubyeyi we. Si ubwa mbere uyu mukobwa agaragaye mu bitaramo bya nyina dore ko no mu 2023 yari mu bazengurutse isi mu kwamamaza album Renaissance, aho yagaragaje impano idasanzwe yo kubyina.
Blue Ivy kandi asanzwe ari umwe mu bana bato bahawe igihembo cya Grammy Award mu 2021 kubera indirimbo Brown Skin Girl ya Beyoncé yagaragayemo.