Visit Rwanda yageze i Madrid! Ikipe ikomeye muri Esipanye yamaze gusinyana n’u Rwanda mu kwamamaza Visit Rwanda

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) hamwe n’ikipe y’umupira w’amaguru yo muri Espagne, Atlético de Madrid, yegukanye igikombe cya La Liga inshuro 11, batangaje ubufatanye bw’ingenzi mu rwego rwo kwamamaza “Visit Rwanda”. Ubu bufatanye ni amateka mashya kuko ari bwo bwa mbere Atlético de Madrid igirana ubufatanye n’ikigo cyo kuri uyu mugabane wa Afurika.

Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa RDB, yagize ati:

“Aya masezerano y’amateka hagati ya RDB na Atlético de Madrid agaragaza umugambi wa Leta y’u Rwanda wo kwihesha agaciro no kwiyubaka nk’igisubizo cy’icyitegererezo mu ishoramari, ubukerarugendo no guteza imbere siporo ku rwego mpuzamahanga. Indangagaciro z’iyi kipe zirimo kwihangana, gukorana umurava no guharanira ubudasa ni na zo zifatika u Rwanda rwubakiyeho urugendo rwo kwiyubaka. Ubu bufatanye bugamije kwerekana u Rwanda nk’ahantu heza h’ishoramari, hatanga uburambe budasanzwe ku bashyitsi, ndetse n’urubuga rwo gutyaza impano no gutera inkunga urubyiruko binyuze muri siporo.”

Ubu bufatanye buzatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana ku isi hose, by’umwihariko mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyesipanyoli, rwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda, amahirwe y’ishoramari, n’umuco wihariye w’Abanyarwanda.

Nk’umufatanyabikorwa mukuru (Premium Partner), Visit Rwanda izahabwa amahirwe yo kwamamazwa mu buryo bugaragara muri iyi gahunda izamara imyaka igera kuri ine, ikazasozwa ku itariki ya 30 Kamena 2028.

Izina Visit Rwanda rizajya riba imbere ku myambaro y’imyitozo n’iy’iswarming ya Atlético de Madrid y’abagabo mu mikino itanu ya nyuma ya La Liga, ndetse no mu irushanwa rya Club World Cup. Uhereye mu mwaka utaha w’imikino, iri zina rizanagaragara ku myambaro y’imyitozo n’iswarming y’ikipe y’abagore, ndetse n’inyuma ku myambaro y’imikino y’amakipe yombi.

Visit Rwanda izahabwa umwanya ugaragara cyane kuri sitade Riyadh Air Metropolitano, ku mbuga za Atlético de Madrid ku isi hose, no mu bikorwa byo kwifatanya n’abafana ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda rwanahawe imyanya ikomeye nk’umufatanyabikorwa w’imyitozo wemewe w’iyi kipe, umufatanyabikorwa w’ubukerarugendo, ndetse n’umutera nkunga w’icyayi cya kawa. Ibi bizafasha kwamamaza kawa y’u Rwanda izwi ku rwego rw’isi, igaragaza ubudasa, ubuhanga n’ubugwaneza bw’Abanyarwanda.

Ubu bufatanye bukomeza kuganisha u Rwanda ku isonga mu gukorana n’amakipe akomeye y’i Burayi, nyuma y’andi masezerano asanzwe rufitanye na Arsenal, Paris Saint-Germain (PSG) na Bayern Munich, akaba ari ubwa mbere rwitabira ubufatanye muri shampiyona ya Espagne La Liga.

Óscar Mayo, Umuyobozi Ushinzwe Imari n’Imikorere muri Atlético de Madrid, yavuze ko:

“Visit Rwanda ari umufatanyabikorwa w’ingenzi cyane muri gahunda dufite yo kwagura izina ry’iyi kipe ku rwego mpuzamahanga. Duhora dushaka abafatanyabikorwa bafite ubushobozi buhamye ku isi kandi bifitanye isano n’umupira w’amaguru, kandi Visit Rwanda irabihagarariye neza. U Rwanda ni igihugu kiri mu nzira nziza y’iterambere, kandi ndahamya ko impande zombi zizungukira muri ubu bufatanye.”

Byongeye kandi, ubu bufatanye buzatanga amahirwe yo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda binyuze mu mahugurwa ku bakinnyi n’abatoza bato bazahabwa ubumenyi buhanitse bwa Atlético de Madrid, bityo bagashobora gukura no kwiteza imbere.

Ibyerekeye Visit Rwanda

Visit Rwanda ni ishami ry’ubukerarugendo ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), rifite inshingano zo guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu ishoramari rituruka mu bikorera. Ribinyujije mu bufatanye n’imiryango itandukanye yita ku kubungabunga ibidukikije, iterambere n’ubukerarugendo, Visit Rwanda ikora ibikorwa bigamije guteza imbere ubukerarugendo bufitiye akamaro abashyitsi, abaturage n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Atlético de Madrid yabaye ikipe ya mbere yo muri Espagne yasinye amasezerano yo kwamamaza Visit Rwanda, isanga andi arimo Arsenal, Bayern Munich na PSG.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *