Ingabo za RDC zahungiye kuri MONUSCO i Goma zatangiye koherezwa i Kinshasa

Abasirikare n’abapolisi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahungiye mu bigo by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) biherereye mu mujyi wa Goma nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 mu mpera za Mutarama 2025, batangiye koherezwa i Kinshasa.

Ibikorwa byo gucyura aba basirikare n’abapolisi badafite intwaro n’abo mu miryango yabo, byateguwe na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Croix Rouge (ICRC), nyuma yo kubisaba MONUSCO, AFC/M23 na Minisiteri y’Ingabo ya RDC.

Umuyobozi wa ICRC muri RDC, François Moreillon, yatangaje ko iyi komite yafashe icyemezo cyo gutanga ubufasha bwo kohereza aba basirikare n’abapolisi i Kinshasa mu kugabanya ibibazo bashobora guteza.

Ati “Iyi nshingano nk’ubuhuza butabogamye yafasha mu gukemura ikibazo gikomeye cy’ubutabazi, binyuze mu kugabanya ingaruka cyagira ku baturage.”

Igisirikare cya RDC kuri uyu wa 30 Mata cyemeje ko igikorwa cyo kohereza aba bantu i Kinshasa kiri kuba, gishimira MONUSCO kuba yaremeye kubacumbikira mu bihe bigoye na ICRC iri kubafasha kuva i Goma.

Hifashishijwe bisi nto mu gutwara aba basirikare, abapolisi n’abo mu miryango yabo, zose zashyizweho ibitambaro ry’umweru nk’ikimenyetso cyerekana ko badafite umugambi wo guhungabanya umutekano.

AFC/M23 yemeza ko ubwo yafataga Goma, ibigo bya MONUSCO byahungiyemo abasirikare 2000 ba RDC. Yashinje ingabo za Loni kurekura 800, hasigaramo 1200.

Biteganyijwe ko igikorwa cyo kuvana mu bigo bya MONUSCO aba basirikare, abapolisi n’abo mu miryango yabo kizamara iminsi

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *