Amakuru Mashya : Pyramid FC ishobora kwibikaho abakinnyi babiri b’Abanyarwanda

Abashinzwe kugurira abakinnyi ikipe ya Pyramid FC yo mu gihugu cya Misiri bageze ku mukino uri guhuza ikipe ya APR FC na Police FC wa kimwe cya Kabiri cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2024-2025.

 

Ni umukino uri kubera kuri sitade Amahoro, aho mu mukino ubanza wari warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe(1-1), aba bagurira abakinnyi ba Pyramid FC baje gukurikirana abakinnyi babiri , umwe wa APR FC witwa Niyigena Clement na Kapiteni wa Rayon Sports Kevin Muhire.

 

Aba bakinnyi bombi bari mu bahagaze neza muri Shampiyona y’u Rwanda aho Niyigena Clement yabaye umukinnyi uhoraho wa APR FC ubanza mu kibuga ndetse no mu ikipe y’igihugu arahamagarwa kenshi nubwo ho ataraba umukinnyi ubanza mu kibuga mu buryo buhoraho.

 

Kapiteni wa Rayon Sports we ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite mu bakina imbere mu gihugu cyane ko ari na Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’ , ndetse amasezerano ye muri Rayon Sports azarangirana n’uyu mwaka w’imikino, hari n’amakipe yo muri Tanzania bivugwa ko amutekereza.

 

Ikipe ya Pyramid FC, ni imwe mu makipe akomeye ndetse anakize muri Africa, iherutse kugera ku mukino w’anyuma wa CAF Champions League umwaka w’imikino wa 2024-2025, nyuma yo gusezerera Orlando Pirates F.C yo muri Africa y’Epfo ku giteranyo cy’ibitego bitatu kuri bibiri (3-2) mu mikino yombi.

 

Muri iki gihe iyi kipe ikomeje kureba uburyo yabyaza umusaruro isoko ryo muri aka gace u Rwanda ruherereyemo nyuma yo guhirwa na rutahizamu w’Umunya-Repubulika ya Demokarasi ya Congo Fiston Mayele baguze bamuvanye muri Young Africans yo muri Tanzania kuri Miliyali imwe y’amafaranga y’u Rwanda , ndetse aherutse kwitwara neza ku mukino wabagejeje ku mukino w’anyuma wa CAF Champions League yatsinze ibitego bibiri wenyine.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *