Imirwano ikaze yadutse mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za Wazalendo ku misozi iteganye n’Umujyi wa Uvira.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga, kugeza kuri uyu wa Kane, itariki ya 1 Gicurasi 2025, urusaku rw’amasasu rw’intwaro ziremereye n’izoroheje zari zikiri kumvikana no mu mujyi.
Imirwano yadutse nyuma y’amakimbirane ashingiye ku birindiro FARDC ishaka gushinga nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ivuga. Ibi bintu byateye ubwoba mu Mujyi wa Uvira kandi ibikorwa by’ubukungu biragenda buhoro.
Amakimbirane hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba za Wazalendo agaruka kenshi, nubwo bitwa ko bagomba bafatanya kurwanya umwanzi umwe, AFC/M23.