Ni indege yo ku butaka! Alliah Cool yerekanye imodoka yaguze ya miliyoni 86 Frw abantu bacika ururondogoro – AMAFOTO 

 

Isimbi Alliance, uzwi cyane ku izina rya Amb Alliah Cool, yashimangiye ko ari umwe mu byamamare bikomeje gutera imbere mu buzima bwite no mu mwuga we wo gukina filime, nyuma yo kugaragaza imodoka nshya ihenze yaguze.

Uyu mukinnyi wa filime ukunzwe cyane mu Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga, yaguze imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Wrangler, ikaba ifite agaciro ka miliyoni 86 z’amafaranga y’u Rwanda, angana na $60,000 y’amadorali y’Abanyamerika.

Amb Alliah Cool yashyize amafoto y’iyo modoka ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagaragaje ko yishimiye intambwe nshya ateye mu buzima bwe. Imodoka igaragara ifite ibara ritukura ryijimye, ryongera ubwiza n’akataraboneka ku isura yayo.

Abamukurikira benshi bamushimiye ku bw’iyo ntambwe, abandi bamwifuriza gukomeza gutera imbere no kuba icyitegererezo ku rubyiruko nyarwanda.

Isimbi Alliance azwi mu gukina filime zitandukanye zinyura kuri YouTube no kuri televiziyo, ndetse akunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro. Ubuyobozi bwe n’imyitwarire myiza byamugize umwe mu banyamuziki n’abakinnyi ba filime bakunzwe kandi bubashywe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *