I Kamonyi habaye impanuka ikomeye aho ikamyo yagonze abantu 12

Ikamyo yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Karere ka Muhanga yakoreye impanuka ku iteme rya Kayumbu riherereye mu Karere ka Kamonyi, igonga abantu bari bahahagaze bategereje imodoka zibatwara, umwe ahita apfa abandi 11 barakomereka.

 

Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 21 Nyakanga 2025, mu masaha ashyira saa saa moya z’umugoroba, mu Mudugudu wa Wimana, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Musambira, ho mu Karere ka Kamonyi.

 

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Truck Shanx yavaga i Kigali yerekeza i Muhanga yageze hafi y’ikiraro cy’umugezi wa Kayumbu, ikarenga umuhanda, ikagonga ibyuma bikikije ikiraro kirangirika irakomeza igonga n’abantu bari ku muhanda bategeje imodoka zibatwara, hahita hapfamo umuntu umwe, abandi 11 barakomereka.

 

Ababonye iyi mpanuka iba bavuze ko iyo kamyo yari iya sosiyete ikora sima ikorera mu Karere ka Muhanga.

 

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, mu Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe no kubura feri kw’iyi modoka ari na byo byayiteye kurenga umuhanda ikagonga abantu.

 

Ati “Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kabgayi na ho abakomeretse bajyanwe ku Bitaro bya Remera Rukoma abandi bajyanwa mu Bitaro bya Kabgayi.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top