Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) ryasohoye itangazo rigenewe abakristo baryo, cyane cyane abakozi baryo basoje kwiga kaminuza (bafite impamyabumenyi ya A0) mu bindi bumenyi butari ubw’iyobokamana, ribasaba kwitegura kwiga amasomo ya Tewolojiya (ubumenyi mu by’iyobokamana).
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Pasiteri Isaïe Ndayizeye, Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, iri torero ryamenyesheje abakozi baryo bose bafite A0 ariko batarize iby’iyobokamana ko bagomba gutangira gahunda yo kwiga amasomo ya Tewolojiya kugira ngo buzuze ibisabwa n’amabwiriza mashya.
Ibi byemezo bifatiwe mu rwego rwo gutegura abakozi b’Imana kugira ngo buzuze ibisabwa n’inzego zibifite mu nshingano, aho abapasiteri, abayobozi b’amatorero, n’abandi bakozi mu murimo w’Imana bagomba kuba barize Tewolojiya mu mashuri makuru cyangwa muri kaminuza.
Itangazo ryasohowe ku wa 3 Gicurasi 2025, rivuga ko abarebwa n’iyi gahunda bagomba kuba batanze ibisabwa kuri Paruwasi babarizwamo bitarenze ku wa 6 Gicurasi 2025.
Ni icyemezo kigaragaza intambwe ADEPR iri gutera mu kongerera ubushobozi abakozi b’Imana, hibandwa ku kumenya neza ibyo bigisha n’uko babyigisha, hagamijwe umusaruro mwiza mu murimo w’Imana.