Shyiramo witurize – Sobanukirwa imikorere y’agapira gashyirwa mu kuboko mu kuboneza urubyaro

Shyiramo witurize’ ni izina benshi bahaye agapira gashyirwa mu kuboko ko kuboneza urubyaro kubera umutuzo gatanga ku muntu ugafite kuko adahora yikanga ko yasamye atabiteguye igihe yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Nubwo benshi bagashyiramo ariko siko bose bazi imikorere yako, cyane ko hari abibaza uburyo aka gapira kameze nk’agati gashyirwa mu kuboko kagakorana n’imyanya myibarukiro y’umugore.

Ku batakazi ni akantu kaba kameze nk’umuheha, gafite umubyimba muto cyane nk’uwa kirida (cure-dents) ariko kagufi kuri yo. Gashyirwa mu kuboko umuntu adakunda gukoresha hejuru y’inkokora gato ariko munsi y’uruhu kugira ngo karinde umubyeyi cyangwa umukobwa kudasama atabiteguye.

Mu Rwanda hakoreshwa utw’ubwoko bubiri, hari akitwa ‘Implanon NXT’, karinda ugafite gusama mu gihe cy’imyaka itatu ndetse n’akitwa ‘Jadelle’ karinda umuntu gusama mu gihe cy’imyaka itanu.

Aka ka Jadelle kaba kagizwe n’udupira tubiri dushyirwa mu kuboko tumeze nk’udufatanye ariko dukoze nk’inyuguti ya V. Utu dupira twose iyo ukoze ku kuboko turimo uratwumva ndetse uba ushobora no kutubona.

Umuganga w’indwara z’abagore mu bitaro bya Muhima, Dr. Musabyemungu Jean Aimé yavuze ko imikorere y’aka gapira ari nk’iy’ibinini byo kuboneza urubyaro kuko nako gasohora imisemburo ituma umugore adasama.

Yagize ati “Uko gakora gafite imisemburo karekura buri munsi, mu mezi atatu ya mbere karekura imisemburo myinshi kugira ngo kakubuze gutwita, noneho mu mezi akurikiyeho buri munsi hari ikigero runaka cy’imisemburo igenda irekurwa buri munsi buri munsi.”

“Uyu musemburo (uba muri aka gapira) ukorana n’udusabo tw’intanga (ovaire) ku buryo kazibuza kurekura intanga, ahandi gakora ni ku nkondo y’umura, aho ya misemburo igenda igakomeza ururenda rwo ku nkondo y’umura. Iyo rukomeye ntabwo intanga ngabo zibasha kwinjira ngo zijye muri nyababyeyi.”

Si ngombwa umugore, umukobwa wese ugejeje imyaka y’ubukure yagafata

Dr. Musabyemungu avuga ko buri mugore wese cyangwa umukobwa ushobora gutwita yafata aka gapira igihe adafite ubundi burwayi bwabangamirwa nako.

Ati “Buri mwangavu wese yagafata, kugera ku mugore ushobora kubyara, ariko hazamo irengayobora. Igihe umugore atwite ntidushobora kukamuha kuko kabuza gutwita n’ubundi ntabwo twajya kukamuha atwite.”

Uyu muganga avuga ko kandi aka gapira kadahabwa umugore ufite umuvuduko w’amaraso uri hejuru, ufite ibibazo by’umwijima bikomeye, kuvura kw’amaraso, kanseri y’ibere cyangwa ufite ibyago byo kuyirwara ndetse n’ufite ibibazo byo guhora ava amaraso aturuka muri nyababyeyi.

Abafite izi ndwara bifuza kuboneza urubyaro bagirwa inama yo gukoresha ubundi buryo budakoresha imisemburo, harimo kwifata, gukoresha agakingirizo cyangwa se gukoresha agapira ko muri nyababyeyi.

Dr. Musabyemungu avuga ko ku bantu badafite izi ndwara bashobora gufata aka gapira gashyirwa mu kuboko kuko kizewe ku rugero rwa 99.5%, aho mu bantu 200 bagahawe hashobora kuvamo nk’umwe ugatwitiraho.

Ugahawe akifuza kubyara nyuma gakurwamo

Uyu muganga avuga ko gufata aka gapira bitazirika umuntu wifuza kubyara, kuko igihe ashatse gusama akigafite ashobora kujya kwa muganga aho ariho hose bakamukuriramo bitabaye ngombwa ko asubira aho bakamushyiriyemo.

Ati “Umubyeyi ashobora gupfusha umwana yaragashyizemo akifuza kubyara undi, icyo gihe araza tukakamukuriramo, cyangwa se undi wese ubishaka tugakuramo.”

Nubwo ariko karinda umuntu gusama, iyo umuntu agahawe bitewe n’umubiri we gashobora kumugiraho ingaruka zimwe na zimwe ariko zishobora kuvurwa.

Dr. Musabyemungu yagize ati “Ushobora kumva uburibwe ikinya kimaze gushiramo, hari kandi abagira ibibazo by’umutwe ariko bidakabije dushobora kuguhereza imiti bikarangira, hari abagira ibibazo byo kubura imihango ku buryo bwa burundu, ariko tuba dufite imiti yabafasha.”

“Hari n’abagira kuva bitari ku murongo, akaba yaragiraga imihango igenda neza ariko noneho akajya amara nk’ukwezi cyangwa abiri atarayisubiramo bitewe n’uko karimo imisemburo idakorana n’umubiri we. Ibyo byose ni ibintu bivurwa kuko ntibikanganye.”

Umuforomokazi wo mu bitaro bya Muhima, Uwimbabazi Mathilde, avuga ko iyo bamaze kugashyira mu kuboko bakomeza gukurikirana umurwayi ku buryo aramutse agize kimwe muri ibi ahita avurwa.

Ati “Iyo umuntu tumaze kumushyiramo agapira ntibirangirira aho ngaho, ahubwo agaruka kwa muganga nyuma y’icyumweru tukamurebera ko agasebe k’aho kanyujijwe kakize neza, bakamufatira n’umuvuduko kugira ngo barebe ko ntakibazo afite, ndetse n’ibiro kuko hari igihe bigabanuka cyangwa bikiyongera ku bantu bamwe.”

Iyo avuyeyo yongera gusubira kwa muganga nyuma y’amezi atatu bakongera bakareba ko ntakibazo yagize. Iyo birangiye agenda ajya kwa muganga buri mwaka kugeza imyaka itanu ishize cyangwa itatu bitewe n’agapira bamushyiriyemo. Ugize ikibazo cy’ubuzima agafite, abaganga bakamukuriramo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *