Nyuma y’umukino wa nyuma wahuje amakipe y’abakeba, APR FC na Rayon Sports, abakunzi ba Rayon Sports bari mu rujijo ku mikoranire n’imyitwarire ya myugariro wabo Bugingo Hakim, ukunze gukina anyuze ku ruhande rw’ibumoso (poste ya gatatu).
Impamvu y’iri rujijo ni uko abenshi mu bafana batunguwe no kubona abakinnyi ba APR FC aribo bari baje guha amazi Bugingo Hakim mu gihe cy’umukino, ibintu bitari bisanzwe mu mikino ikomeye nk’iy’amakipe y’amakeba. Ibi byatumye hibazwa byinshi ku mubano uri hagati ya Bugingo Hakim n’abakinnyi b’APR FC, ndetse n’uko byaba bifitanye isano n’umusaruro muke yatanze muri uwo mukino.
Birushijeho gutera impungenge abafana ba Rayon Sports kuba ibitego byombi APR FC yatsinze byaraturutse ku ruhande rwarindwaga na Bugingo Hakim. Ibi byatumye bamwe bashidikanya ku bushake n’ubwitange bwe mu kurinda ikipe ye, bikaba byaravuyemo igihombo gikomeye kuri Rayon Sports.
Nubwo nta gihamya ifatika iraboneka yerekana ko hari ikibyihishe inyuma, abafana n’abasesenguzi barasaba ubuyobozi bwa Rayon Sports gusuzuma neza imyitwarire ya Bugingo Hakim kugira ngo hamenyekane ukuri ku bivugwa, bityo hanafatwe ingamba zikwiye zo kurinda icyizere cy’abafana no gutegura neza umwaka utaha w’imikino.