Mu byagenzaga ziriya ngabo zari mu butumwa bwiswe SAMIDRC, harimo kurwanya umutwe wa M23 zikawutsinsura, hanyuma zigafasha Leta ya RDC mu mugambi yari ifite wo gutera u Rwanda; nk’uko bigaragarira mu nyandiko zabonwe mu mujyi wa Goma ubwo M23 yawigaruriraga muri Mutarama uyu mwaka.
SAMIDRC kandi yanagombaga kujya iha imyitozo ingabo za Leta ya RDC (FARDC).
Ni misiyo icyakora buriya butumwa bwari bushyigikiwe cyane na Afurika y’Epfo bwatashye butagezeho.
Prof. Thomas Mendra, umwarimu muri Kaminuza y’igisha iby’ubwirinzi muri Denmark, agaragaza ko mu mpamvu zatumye SAMIDRC inanirwa kugera ku ntego zayo zarimo gutsinsura M23, harimo kudasobanukirwa umwanzi barwanaga, imiterere ye, imbaraga za Politiki zimuri inyuma ndetse n’imbaraga z’ibihigu by’ibihangange byihishe inyuma y’umukino w’ibibera muri RDC.
Iyi mpuguke ndetse n’ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo, bahuriza ku kuba uburyo bw’amafaranga yari guherekeza ubutumwa, ndetse n’uburyo bwo gutegura ingabo, ibikoresho,…byari biteguye nabi.
Nka Afurika y’Epfo yakomeje kwigaragaza cyane nka kimwe mu bihugu bitifuzaga amahoro mu karere ahubwo byifuzaga gutsinsura umutwe wa M23, gusa yirengagiza ko igisirikare cyayo cyakongererwa ingengo y’imari, nk’uko Jacob Zuma wabaye Perezida wayo yigeze kubisaba ariko bikarangira bitubahirijwe.
Biragoye rero ko iki gisirikare kigera ku ntego mu gihe Abanyapolitiki batacyitayeho, nyamara gikeneye kuvugururwa mu ngeri zose.
SADC yasuzuguye EAC
Ubutumwa bwa SAMIDRC byari bigoye kugera ku ntego, kuko mu ntangiriro umuryango wa SADC bigaragara ko utahaye agaciro inzira y’amahoro yari yaraharuwe n’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
SADC yigaragaje nk’idashaka gukorana na EAC, kandi uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bitari gushoboka ko uwusuzugura mu gihe bimwe mu bihugu biwugize nk’u Rwanda, Kenya na Uganda ari byo byikorera umutwaro w’ingaruka z’intambara ya Congo.
Ikindi EAC yari yagaragaje ko inzira ya Politiki ari yo yakemura ikibazo kurusha iy’intambara.
Gutoza igisirikare cya RDC na byo byakubise igihwereye
SAMIDRC mu mpamvu ya kabiri yari yayizanye, harimo gutoza igisirikare cya Congo. Iyi misiyo na yo ntiyari gushoboka kubera impamvu z’uko ubwayo yari misiyo iteguye nabi, ku buryo nta bumenyi budasanzwe bari kungura igisirikare cya FARDC.
Inzobere zitandukanye zigaragaza ko Igisirikare cya FARDC ubwacyo ari igisirikare kitari ku murongo mu nzego zacyo zose, ikindi inzego za politiki zikireberera na zo ukaba usanga zitacyitayeho.
Ikindi bijyanye na ruswa yakunze kukivugwamo, biragoye ko ubutumwa bwa SAMIDRC bwari kuzuza inshingano yo kugishyira ku murongo nyamara kizwiho gukorana n’imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR, ku buryo guhuza ibi byombi byabaye ihurizo kuri SAMIDRC.
Mu ncamake, umuryango wa SADC wirengagije inzira y’amahoro yari yaratangiwe na EAC kandi yari imaze gutanga umusaruro kurusha ubutumwa bwa SAMIDRC.
Ikindi Afurika y’Epfo yirengagije ko itari kuza muri aka karere, nyamara mu buryo bwa (Géopolitique) ari akarere gacungirwa hafi n’ibihugu by’ibihangange ku Isi.
Mu mboni za Perezida Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubona Pretoria ishaka kwijandika muri aka karere, ntabwo bwari kurebwa neza kuko ubutegetsi bwayo bufatwa nk’ubuhagarariye umuryango wa BRICS muri Afurika, ibirenze ibyo Perezida Cyril Ramaphosa akaba inshuti y’akadasohoka ya Vladimir Putin w’u Burusiya.