Hari abavuga ko u Rwanda ari igihugu cyoroshye kuyobora kubera ko gifite abaturage bavuga ururimi rumwe, basangiye umuco kandi bunze ubumwe.
Ariko iyo urebye amateka y’u Rwanda, cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, usanga kuyobora u Rwanda bisaba ubushishozi, ubushobozi budasanzwe n’urukundo rudasanzwe rw’igihugu.
Abanyarwanda b’ingeri zose bagizweho ingaruka zikomeye n’amateka y’igihugu, bituma bagira imyumvire n’imitekerereze ishingiye kuri ayo mateka.
Kuba Perezida w’u Rwanda rero bisaba umuntu wihariye, wagaragaje ko yitangiye igihugu, ufite ubushobozi bwo kumva abaturage no kubahagararira, kandi wemera no gushyira ubuzima bwe mu kaga mu nyungu z’igihugu.
Ni umuntu utanga icyizere ko u Rwanda rutazongera gusubira mu bibazo byahise, ko umutekano, ubusugire n’ubumwe bw’Abanyarwanda bizahora bihagaze neza. Iyo bigenze uko, ni byo bituma abaturage bamukunda byimbitse.
Mu gihe ku mbuga noranyambaga hakomeje gucicikana ibitekerezo byerekeza ku gutekerezwa ku gusimbuza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, nk’uko bigenda no mu bindi bihugu cyane cyane byo muri Afurika, hari impungenge ko ibintu byasubira inyuma: ubukene, umutekano muke, icyenewabo, gusahura umutungo w’igihugu n’ibindi. Abashobora kuyobora mu buryo nk’ubwo baboneka benshi.
Ariko kubona umuntu ushobora gusimbura Perezida Kagame kandi agakomereza ku byo amaze kugeraho, agakomeza umurongo w’ubumwe, iterambere n’imiyoborere myiza, si ibintu byoroshye. Umuyobozi nk’uwo agomba kuba ari uwizewe, ufite ubushobozi bwo guharanira inyungu z’abaturage bose nta vangura.
Perezida Kagame yagiye ku butegetsi asimbuye Perezida Bizimungu Pasteur, bombi bari bashyizweho na FPR Inkotanyi.
Mbere yabo, u Rwanda rwayobowe n’abaperezida batandukanye: Mbonyumutwa Dominique, Kayibanda Grégoire, Habyarimana Juvénal na Sindikubwabo Théodore. Aba bose bayoboye igihugu cyari cyarashegeshwe n’amacakubiri, ubukene, ubujiji n’ivangura, ibintu byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
FPR Inkotanyi iyobowe na Gen Maj Paul Kagame yaje kubohora igihugu cyari cyarazambye. Mu 1994, nyuma yo guhagarika Jenoside, igihugu cyari mu kaga gakomeye: abaturage barishwe, abandi barahunze, ibikorwa remezo byarasenyutse, abiciwe bakeneye ubutabera, abarokotse bakeneye ubufasha n’ihumure, abana b’imfubyi n’abapfakazi bayoboraga imiryango, hakiyongeraho n’ibibazo by’umutekano muke n’ubukene bukabije.
Mu myaka 31 ishize, u Rwanda rwagaragaje impinduka zifatika. Ubu ni kimwe mu bihugu bifite umutekano usesuye muri Afurika, ubuyobozi bwiza, ubukungu bwihuta, ibikorwa remezo bigezweho, abaturage banyuzwe n’inzego zibayobora kandi isuku n’ikoranabuhanga biri ku rwego rwo hejuru.
Ibipimo bigaragaza iterambere ni byinshi: ubusugire n’ubumwe bw’Abanyarwanda buri kuri 97%, ubukungu buzamuka ku gipimo cya 10.9% buri mwaka, 96% by’abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza, 75% bafite amashanyarazi, 82% bafite amazi meza, 78% bafite telefoni, naho 99% bakoresha ikoranabuhanga mu kwishyura.
Mu Nteko Ishinga Amategeko, abagore bangana na 61.3% — ari na cyo gihugu cya mbere ku isi mu kugira abagore benshi mu nteko. Mu bihugu 10 bya mbere ku isi bitekanye, harimo n’u Rwanda.
U Rwanda kandi rugaragaza ubudasa mu kwita ku batishoboye: gahunda za Girinka, kubakira abaturage inzu, kugaburira abana ku mashuri, no gushyiraho amarerero y’abana bato ni ingero zifatika.
Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bake bafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu kimeze nk’u Rwanda.
Ni umuntu udasanzwe mu buryo akora atizigamye, agaragaza urukundo rudasanzwe akunda u Rwanda n’Abanyarwanda. Yiteguye no guhara ubuzima bwe mu kubarengera, kandi ni umuntu Abanyarwanda bashobora kwizera ko azabarinda uwo ari we wese washaka kubahungabanya, yaba ari imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo.
Yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko kandi yagaragaje umuco wo kutihorera, gutanga imbabazi, guharanira ubumwe n’ubwiyunge, gushyigikira uburezi kuri bose, kwita ku bagore n’urubyiruko, no kwanga akarengane.
Afite umuco wo guhana uwo ari wo wose uko waba uri kose, ntawukunda, ntawunya, ntakunda ubuzima buhenze, akunda igihugu, akunda umuryango n’akazi, kandi afite icyerekezo kirekire.
Umuyobozi uzamusimbura igihe cyaba kigeze, agomba kuba yujuje ibintu birindwi by’ingenzi: kuba yaragize uruhare mu mateka y’imiyoborere y’u Rwanda kuva mu 1990, kuba akunda ubumwe bw’Abanyarwanda, kuba afite ubushobozi bwo guharanira inyungu z’igihugu, kugira ubumenyi n’ubunararibonye, kuba inyangamugayo, kutavugirwamo n’amahanga, no kuba yiteguye kwitangira abaturage atizigamye.
Icyitonderwa: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite by’umunyamakuru wa ITYAZO, Kwizera Yamini