Muhire Kevin yavuze kuri ruswa yashinjwe abakinnyi ba Rayon Sports ku mukino batsinzwemo na APR FC

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yasabye abanyamakuru n’abakunzi b’iyi kipe bakomeje kubashinja kurya ruswa ku mukino wa APR FC, kubihagarika kuko nta mukinnyi w’iyi kipe ushobora kubikora.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, wabaye ku wa 4 Gicurasi 2025, bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bagaragaje urwego ruri hasi, bashinjwe ubugambanyi no kurya ruswa ngo bitware nabi.

Abo barimo Kapiteni w’iyi kipe, Muhire Kevin, ba myugariro Serumogo Ali na Bugingo Hakim, Ndayishimiye Richard na Souleymane Daffé bakina hagati ndetse na Iraguha Hadji ukina ku ruhande asatira izamu.

Bamwe muri abo, nka Bugingo Hakim na Iraguha Hadji, abafana ba Rayon Sports bavuga ko bamaze kumvikana na APR FC kuzayikinira mu mwaka w’imikino utaha, bityo bakaba basigaye bakina nabi bagatsindisha ikipe.

Agavuga kuri ibi, Muhire Kevin yashimangiye ko ntaho bihuriye n’ukuri ndetse nta mukinnyi w’iyi kipe uri ku rwego rwo kurya ruswa ngo yitsindishe.

Ati “Turabinginze, nta mukinnyi wariye ruswa muri Rayon Sports, ahubwo ni ibihe bibi. Ni ibihe bibi bihari kandi iyo byaje nta muntu ubihagarika, ahubwo ugerageza kubirwanya.”

Yakomeje agira ati “Bihanganire abakinnyi batitwaye neza, turabiza ko tuzitwara neza. Ibyo kutwangisha abakunzi bacu babyihorere. Ntabwo byubaka umupira ahubwo birawusenya.

Abajijwe uko aza kwitwara mu biri kuvugwa, mu gihe Rayon Sports isigaje imikino itanu isabwa gutsinda ngo itware Igikombe cya Shampiyona, Umutoza Rwaka Claude yavuze ko we n’abakinnyi be badaha agaciro ibivugwa kuko nta kimenyetso ababivuga bafite, kigaragaza ko byabayeho.

Rayon Sports ya mbere muri Shampiyona n’amanota 53, izasubira mu kibuga ku wa Kane, aho izakira Rutsiro FC mu mukino w’Umunsi wa 26 uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *