Umusore wasomanye na wa mukobwa wiyemeje gukina filime asambana ntiyorohewe

Masezerano Ezechiel, umukinnyi wa filime ukizamuka, yatangaje ko yahuye n’akaga gakomeye nyuma yo kugaragara asomana na Natacha Ndahiro muri filime baherutse gusohora.

Uyu musore w’imyaka 24, akaba n’umwana wa Pasiteri, yavuze ko gusobanurira ababyeyi be, inshuti ndetse n’umukunzi we ibyabaye atari ibintu byoroshye.

Ati: “Nabanje kubibabwira mbere y’uko filime isohoka, ariko byarakomeye cyane ku muryango wanjye n’umukunzi wanjye,”

Yongeyeho ko ababyeyi be bababajwe n’amashusho yagaragaye, cyane cyane kubera ko bamwe babihuza n’inshingano z’idini se abereye Pasiteri.

Ati: “Mu muryango wacu, sinfatwa nk’uwarenze ku mategeko y’itorero ahubwo ni nko kuba nararenze ku ndangagaciro twahawe nk’umuryango.”

Uyu musore yemeza ko n’ubwo hari abamuciye intege, inzozi ze zo gukina filime zitazasubira inyuma. “Nakunze sinema kuva nkiri muto, none inzozi zanjye zatangiye kuba impamo.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *