Amakariso n’amasutiye byambawe ubu ni imari ishyushye! Kigali habonetse isoko rishyushye ry’amakariso n’amasutiye byambawe

Mu Murenge wa Kimisagara mu Kerere ka Nyarugenge, hagaragara isoko rikorera mu kajagari ricuruza ibintu byakoreshejwe birimo n’imyenda yambawe n’ibindi.

 

Iri soko riherereye ruguru y’isoko rya Kimisagara ndetse benshi mu barizi bemeza ko abarikoreramo batiza umurindi ubujura kubera ko ikintu cyose cyibwe ariho cyigurishirizwa.

Iri soko riteye ukwaryo kuko n’uzanye umwenda utose cyangwa inkweto zitose abahakorera babimugurira ntacyo bikanga.

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abajura benshi bakunze kuza kuhagurishiriza ibintu bibye, hari bamwe mu bahakoreraga bahise bashinga koperative yitwa Socove Ltd, icuruza inkweto n’imyenda irimo amakariso n’amasutiye byambawe ariko bo bagatanga inyemezabwishyu mu kwirinda ko hari abavuga ko bacuruza ibijurano.

Bamwe mu batuye mu Kerere ka Nyarugenge, cyane cyane Nyakabanda, Kimisagara na Nyamirambo, bavuga ko batiyumvisha uburyo abantu bacuruza amakariso n’amasutiye byambawe ndetse ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo hatazagira abahandurira indwara zitandukanye.

Uwitwa Byumvuhore Damascene, yagize ati “Ni gute abantu bacuruza ikariso zambawe cya amasutuye murabona Isi itarangiye? Icya mbere ntawagurisha ikariso ye ikiri nshya urumva se abantu batazahandurira Ibindi birwara?”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bukwiye guca amasoko nk’aya mu kwirinda ubujura.

Ati “Uragira ngo umuntu ntasigaye amesa imyenda akayiguma imbere kugeza yumye? iyo yibeshye bahita bayiba bakayihajyana.”

Mukandori Aurore we, yagize ati ” Umva nta muntu ugisiga umwenda ku mugozi kuko bahita bawanura hari nabasigaye baza mu ngo babaza niba hari imyenda ishaje nabo iyo uzubaye barakwiba bakajya kuyihagurishiriza.”

Umuyobozi wa Koperative socove Ltd, icuruza imyenda n’inkweto byambawe, Elie Sinibagiwe, nawe yemeza ko bajya bagura amakariso n’amasutiye byambawe ariko batagura ibijurano.

Yagize ati “Turabigura ariko n’ubizanye tumusaba ibyangombwa tukandika imyirondoro ye na nimero za telefone tukanamuha n’inyemezabwishyu.”

Yongeyeho ko akazi bakora kemewe ndetse bishyura ingana na 30% kandi hari n’imiti batera muri iyo myenda iyo bamaze kuyigura.

Sinibagirwa, yaboneyeho gusaba inzego z’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara guca aba bantu bacururiza ibintu byakoreshejwe ruguru y’isoko rya Kimisagara kuko ari bo bacuruza ibijurano.

Ukwelitimes yahamagaye kuri telefone Umunyamabanga w’Umusigire wa Kimisagara, Ufiteyezu Jean Damascene, kugira ngo agire icyo avuga kuri aya masoko adasanzwe ariko yirinda kugira icyo abivugaho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *