Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga, yakuye Dr. Édouard Ngirente ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe amusimbuza Dr. Nsengiyumva Justin.
Dr. Ngirente yari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva muri 2017, ubwo yasimburaga kuri izo nshingano Anastase Murekezi.
Dr. Nsengiyumva Justin ni we wamusimbuye nk’uko Guverinoma y’u Rwanda yabitangaje ku rubuga rwayo rwa X.
Yagize iti: “Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika, amaze gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya ariwe Dr. Justin Nsengiyumva.”
Dr. Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe mushya, yari amaze amezi ane ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.

Dr. Nsengiyumva yakoze indi mirimo itandukanye, irimo kuba Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi hagati ya 2006 na 2008.
Minisitiri w’Intebe mushya afite ubunararibonye mu bijyanye n’ubukungu, dore ko yakoze imirimo ijyanye no guteza imbere za politiki n’amategeko ajyanye n’ubukungu n’ibindi bijyanye na byo.
Mbere yo kuba Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, yakoze mu Bwongereza aho yari Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu muri Guverinoma y’u Bwongereza, mu biro bishinzwe imihanda na gari ya moshi (Office of Rail and Road) kuva muri Mata 2016.
Yakoze kandi nk’ushinzwe ubukungu mu Ishami rishinzwe Abakozi n’izabukuru muri Guverinoma y’u Bwongereza kuva muri Mata 2014 kugera muri Mata 2016.
Ikindi ni uko yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi mu Rwanda hagati ya Kamena 2005 na Werurwe 2008.
Yakoze kandi nk’Ushinzwe gahunda n’Umushakashatsi muri Refugee Action hagati ya Kamena 2009 na Ukuboza 2013.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin afite Impamyabushobozi y’Ikirenga mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza hagati ya 2011 na 2015.
Afite kandi impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ingamba z’ubukungu n’imicungire yabwo yakuye muri Kaminuza ya Nairobi yo muri Kenya, n’Impamyamenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bucuruzi yakuye muri Catholic University of Eastern Africa.