Abakomeretse ni abagenzi 14! Imodoka ebyiri zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange “Coaster” zagonganiye mu Karere ka Rutsiro, imwe irenga umuhanda igwa mu mpanga

Imodoka ebyiri zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange za Kivu Belt na Virunga Express zagonganiye mu Karere ka Rutsiro, abagera kuri 14 bakomerekera muri iyi mpanuka.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Nyagahinika ho mu Mudugudu wa Nyarusuku, kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025 ku isaha ya Saa 13h30’.

Iyi mpanuka yakozwe n’imodoka ya Kivu Belt yerekezaga i Karongi yagonganye n’indi ya Virunga i Karongi yerekeza Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nta muntu wapfuye ahubwo hakomeretse abantu 14.

Ati “Nibyo koko impanuka yabaye, ikomerekeramo abantu 14, abakomeretse bikabije bane bahise boherezwa ku bitaro bikuru bya Kibuye, abandi bagera ku icumi bakomeretse byoroheje bari kwitabwaho ku bitaro bya Murunda.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru icyateye iyi mpanuka cyari kikiri gukorwaho iperereza.

Yaboneyeho kwibutsa abatwara abantu ko bisaba ubushishozi n’ubunyamwuga, bakirinda uburangare, birinda gutwara bafite umunaniro, bakagendera ku muvuduko wagenwe, kandi bakibuka kubungabunga ubuzima bw’abo batwaye kuko nta kibusimbura.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *