Ndimubanzi Theobard yishe umugore we akoresheje icyuma n’amabuye ahita ayijyana Kuri Police abyigamba

Ndimubanzi Theobard w’imyaka 31 y’amavuko bakunze kwita Patu, yishyikirije Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yemeza ko amaze kwica umugore we witwa Nyirambanjinka w’imyaka 30.

Abaturanyi b’uwo muryango mu Kagari ka Muhabura, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, bavuga ko batunguwe no kumva iyo nkuru kuko batakekaga ko akamkimbirane yabo babonaga yoroheje yari kuvamo kwicana.

Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Muhabura yagize ati: “Bajyaga batongana bisanzwe bapfa ibintu natwe tutasobanukirwaga bakikiza bakiyunga. Ariko kubera ko banze no kuvuga ikibazo cyabo ngo tube twabagira inama ibibazo byabo barabyihereranye none reba havuyemo urupfu.”

Abo baturage banenga abacyumva ko ibibazo by’umuryango biba bigomba kuba ubwiru n’igihe biteje akaga karimo n’urupfu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeza amakuru ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025.

Yavuze ko iperereza rikomeje mu gihe ukekwaho kwivugana umugore we afungiye kuri SItasityo ya Polisi ya Kinigi.

Yakomeje agira ati: “Umurambo wa Nyiranambajinka wahise ujyanwa ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, kugira ngo ukorerwe isuzuma.”

Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturage bose gutangira amakuru ku gihe ku miryango ifitanye amakimbirane ashobora kuvamo kwicana kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba.

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko uyu mugabo yakoresheje icyuma akagiteragura umugore we ndetse akamutera amabuye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *