Ingabo z’u Burundi zagize uruhare mu kugarura inka zari zanyazwe

Inka ebyiri n’izo Ingabo z’u Burundi zagaruye mu nka 10 z’Abanyamulenge bo mu Bibogobogo zaraye zinyazwe n’inyeshyamba za Mai Mai zisanzwe zikorana byahafi n’ingabo za Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Igihe c’isaha zine ziri joro ryaraye rikeye rishyira kuri iki cyumweru tariki ya 11/05/2025, ni bwo igitero cya Mai Mai cyanyanze Inka za Banyamulenge.

Ni igitero amakuru ava mu Bibogobogo agaragaza ko cyaje bucyece, kandi ko cyageze mu kibuga cyaziriya nka, Mai Mai yakigabye ihita ishorera icumi muri zo.

Umutangabuhamya yagize ati: “Hanyazwe Inka 10 za Rukamirwa ni nawe veterineri(vétérinaire) wahano. Bazinyagiye mu kibuga cy’iwiwe.”

Aya makuru akomeza avuga ko aho ziriya nka za nyagiwe kwari mu muhana wa Bikirikiri uwo benshi bita umuhana wo muri Cadeza ni mu gihe uwo muhana wubatsemo itorero rya 37ème CADEC.

Umutangabuhamya yanavuze ko nyuma y’aho ziriya nka zinyazwe, ingabo z’u Burundi zazikurikiye, nyuma y’uko zibimenyeshejwe. Mu kugaruka bagarura zibiri, izindi icumi zigenda gutyo.

Ati: “Basanze ziriya zibiri Mai Mai yazisigiye Chef w’i Kalele, ngo kuko yabaye inzira baja kunyaga Inka z’Abanyamulenge.”

Nk’uko amakuru akomeza abigaragaza ni uko kiriya gitero cyanyanze ziriya nka cyanarengukiye i Kalehe nahitwa i Kirora mu bice bituwe n’Ababembe n’Abapfulero.

Ibitero bya Mai Mai byaherukaga muri iki gice mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, ni ibitero bitanyaze Inka ariko byasize bihitanye ubuzima bw’abantu. Ndetse kandi binangiza ibikorwa remezo bya baturage.

Bibogobogo ni agace gaherereye muri teritware ya Fizi, ituwe ahanini n’Abanyamulenge. Mu myaka yavuba ishize yabayemo intambara nyinshi, zinasiga zisenye imihana myinshi yo muri aka gace.

Ubundi kandi iki gice kiragenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo(FARDC), aho zifatanyije n’iz’u Burundi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *