Hatanzwe umucyo ku buryo perezida w’u Burundi arimo kwivugana abaturage mu ibanga anamenyeshwa agiye kubiboneramo

U Burundi bwitikiriye ijoro bwa mbutsa intwaro nyinshi buziha insoresore zo muri Wazalendo n’Imbonerakure zabwo kugira ngo zihungabanye umutekano muri Congo ubundi zinice Abatutsi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ni byagarutsweho n’ihuriro rya AFC/M23 aho umuvugizi waryo mu bya politiki, Lawrence Kanyuku, yasobanuye ko aya makuru bayamenye ubwo abarwanyi babo bafataga FDLR, Wazalendo na FARDC bamaze iminsi bahungabanya umutekano w’umujyi wa Goma.

Kanyuku yagize ati: “Turashima ubunyamwuga bwa AFC/M23, ibikorwa byayo ntibyafashije mu guhagarika ubwicanyi bukorerwa abasivili gusa, kuko byanahishuye uruhare rw’u Burundi.”

Imitwe ya Wazalendo ikomeje kurwana na Twirwaneho muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ari na ko ikomeza gukorera abasivili ubugizi bwa nabi burimo ubwicanyi.

Yanasobanuye ko intwaro Wazalendo bari kwifashisha muri ibi bihe bazihawe n’u Burundi.

Yagize ati: “U Burundi buri kohereza imbonerakure n’ingabo zo gufasha Leta y’i Kinshasa mu bikorwa byo kwica abaturage, buha intwaro n’amafaranga imitwe ya Wazalendo muri Uvira n’ahandi.”

Ibyo u Burundi buri kubikora mu gihe tariki ya 23/04/2025, AFC/M23 na Leta ya Congo byatangaje ko byagiranye amasezerano, bigizwemo uruhare na Qatar, kugira ngo ibiganiro by’amahoro bibera ku murwa mukuru w’iki gihugu wa Doha bikomeze kuba mu mwuka mwiza.

Rero, AFC/M23 igaragaza ko RDC iri kurenga kuri ayo masezerano, imenyesha umuryango mpuzamahanga ko yiteguye kurinda umutekano n’abasivili no gusenya ikibi aho gituruka hose.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *