Raporo y’Ikigo Institute for Economics and Peace (IEP), yashyize u Rwanda ku mwanya wa 91 ku Isi mu bihugu bifite amahoro.
Iki kigo buri mwaka gisoohora raporo izwi nka Global Peace Index yerekena uko ibihugu byo hirya no hino ku Isi biba bihagaze mu bijyanye no kwimakaza amahoro.
U Rwanda muri uyu mwaka wa 2025 rwaje ku mwanya wa 91 ku Isi ruvuye ku wa 92 rwarimo mu mwaka ushize wa 2024.
Muri Afurika ho rwaje ku mwanya wa 17, mu gihe mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba rwaje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Tanzania ya mbere. Iyi Tanzania icyakora n’ubwo yagumye ku mwanya wa mbere mu karere, yatakaje imyanya umunani ku Isi ugereranyije na raporo y’umwaka ushize.
Kugeza ubu igihugu cya Iceland gifite amanota 1.095 ni cyo cya mbere kirimo amahoro ku Isi, gikurikirwa na Ireland, Nouvelle-Zelande, Autriche, u Busuwisi, Singapore, Portugal, Denmark, Slovanie na Finlande.
Muri Afurika igihugu cya mbere kirimo amahoro muri uyu mwaka ni Ibirwa bya Maurice bya 26 ku Isi, Botswana ya 43, Namibie ya 50, Gambie ya 55, Sierra Leone ya 57, Madagascar ya 59, Ghana ya 61, Zambie ya 64, Senegal ya 69 na Liberia ya 70.
Kugeza ubu ibihugu bitarimo amahoro nk’uko raporo ya Global Peace Index ya 2025 ibivuga, ni u Burusiya bwa mbere, bugakurikirwa na Ukraine bamaze imyaka ine mu ntambara, Sudani, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Yemen, Afghanistan, Syria, Sudani y’Epfo, Israel na Mali.