Musanze habereye impanuka ikomeye imodoka igonga abantu batandatu bose bahita bakomereka.
Abantu batandatu bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yabereye ku kiraro cya Mukungwa, kiri hagati y’Imirenge ya Muhoza na Rwaza mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nyakanga 2025, ahagana saa yine za mugitondo.
Iyo mpanuka yabaye ubwo ikamyo ifite nomero za pulake RAI 721E, yavaga mu mujyi wa Musanze ipakiye sima igana Kigali, yashatse guhigamira umumotari maze igonga ivatiri yo mu bwoko bwa Noah yari ifite nomero RAI 1432L, yari itwaye abantu batandatu bose barakomereka..
Umwe mu baturage wari hafi y’aho byabereye witwa Senzira Gaspard akaba yaganaga mu mujyi wa Musanze yavuze ko yabonye imodoka izungera gusa atazi impamvu.
Yagize ati: “Twabonye ikamyo isa niyihuta cyane ariko nyamara imbere yayo ngo hagomba kuba hari moto yari yayitambitse ni bwo twabonye igonze ivatiri yerekezaga mu mujyi wa Musanze. Twahise dutabara abantu bari bayirimo, bamwe bari barimo gutaka cyane abandi bari bafite ibikomere ku mutwe no ku maguru.”
Abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru IP. Ignace Ngirabakunzi na we yemeza ko iyo mpanuka yabaye, bitewe nuko yabuze uko yigenzura nyuma y’uko yashakaga kubererekera moto ikaza kugonga ivatiri, akaba asaba abakoresha umuhanda bose kumva ko bakwiye kujya bahora bafite amakenga, ndetse asaba abatwara ibinyabiziga n’abagenzi muri rusange; gukomeza kurangwa n’ubushishozi mu muhanda.
Yagize ati:”Turakangurira abatwara ibinyabiziga kwitwararika, bakumva ko iyo bari mu muhanda buri wese aba ashinzwe umutekano we n’uwa bagenzi be, agatwara ariko azi ko hari abandi agomba kurinda na we akirinda. bakagenzura imodoka zabo mbere yo kuzitwara, birinda umuvuduko ukabije, gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa ibisindisha kuko bitera impanuka. Kugira umutima wo kwirinda no kurinda abandi ni ko kugera amahoro aho umuntu yerekera.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko kuri icyo kiraro cya Mukungwa hamaze igihe habera impanuka bakaba bakeka ko biterwa no kuba nta bimenyetso bigaragaza ko gihari (ibyapa) cyane ko ngo kugira ngo ibinyabiziga bikigereho biba biturutse mu makoni ya Kigali na Musanze, bakaba bifuza ko hashyirwaho icyapa kigaragaza ko hari ikiraro kugira ngo abatwaye ibinyabiziga bajye bitwararika mu gihe bagiye kukigeraho.