Gishinge Kasinzira Juvénal wari uherutse gushyirwaho n’umutwe wa M23 nka Visi-Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ushinzwe imari n’ubukungu, yapfuye bitunguranye.
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’abo bari basanzwe bakorana bya hafi ndetse n’abo mu muryango we.
Gishinge bivugwa ko yapfuye amarabira kuko atigeze arwara ngo ajye mu bitaro, cyangwa ngo agaragaze ibimenyetso by’indwara runaka.
Aya makuru kandi yanemejwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uyu mutwe.
Ubuyobozi bwawo buvuga ko bwatewe “ishavu n’agahinda n’urupfu rwa Gishinge” ndetse banagenera ubutumwa bw’ihumure umuryango we, ku baturage bo muri Kivu y’Amajyepfo ndetse no ku bayoboke ba AFC/M23.
AFC/M23 ikaba yagaragaje ko bamwibuka nk’umugabo wari wiyemeje gufasha mu kubaka inzego z’imari no guteza imbere ubukungu mu bice uyu mutwe wari umaze gufata.
Gishinge yafatwaga nk’umwe mu nkingi za mwamba mu micungire y’umutungo w’uturere turi mu maboko ya AFC/M23, cyane cyane mu mujyi wa Bukavu, aho uyu mutwe ufite ijambo rikomeye muri iki gihe.
Kugeza ubu, nta tangazo rirasohoka risobanura impamvu nyakuri y’urupfu rwe, kandi ntibiramenyekana niba hari iperereza rizakorwa cyangwa se niba umurambo uzapimwa (autopsie) kugira ngo hagaragare ibimenyetso ku cyaba cyahitanye uyu muyobozi.
Gishinge Kasinzira Juvénal apfuye nyuma y’igihe gito agizwe guverineri wungirije ushinzwe imari n’ubukungu na AFC/M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Urupfu rwe rwateye urujijo ndetse rutuma rwatumye impaka n’ibihuha byiyongera mu bayobozi n’abaturage bo muri iyi ntara yugarijwe n’ibibazo by’intambara muri iyi minsi.