Umukobwa wa Perezida Ndayishimiye yasoje amasomo muri kaminuza y’i Washington – AMAFOTO

Umukobwa wa Perezida w’u Burundi, Navie Questia Madeleine Keza Ndayishimiye, wigaga muri Kaminuza yigenga ya Gonzaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri iki Cyumweru, itariki 11 Gicurasi 2025, yasoje amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Sciences Politiques na Criminologie.

Abinyujije kuri X, nyina wa Madeleine, akaba umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye, yavuze ko umukobwa we ibi yabigezeho abikesha kugira umwete, gukunda kumenya no kugira ubushobozi bwo kurenga imbogamizi.

Everyne Ndayishimiye yari ahabaye

Everyne Ndayishimiye yagize ati: “Mu ibanga no gushikama, yarenze buri cyiciro akomeje n’ubushake. Uburezi, nk’umusingi w’impinduka n’iterambere, bwamubonyemo ubuhagarariye ukwiye. Agaragaza uru rubyiruko rufite icyo rushaka kugeraho kandi rufite inshingano, rwiteguye gushyira ubumenyi bwabo mu bikorwa by’inyungu rusange.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *