Breaking News : Mutesi Scovia yashinze Televiziyo ye bwite

Umunyamakuru Mutesi Scovia ufite Ikinyamakuru kitwa Mama urwa Gasabo, ndetse akaba n’umuyobozi w’ikigo k’itangazamakuru ryigenga RMC, yatangaje ko mu minsi mike abantu baratangira kujya bakurikirana Mama urwa Gasabo kuri television.

Ni mu gihe iki kinyamakuru cyari gisanzwe gikorera ku muyoboro wa YouTube, “Mama urwa Gasabo”.

Mutesi Scovia ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, gitegura igitaramo cya The Ben, nibwo yatangaje ko television yiki Kinyamakuru izatangira kugaragara ku machennel mu mwaka wa 2025 mu kwezi kwa Mutarama.

Yagize ati “ntagihindutse muri Mutarama 2025, Mama urwa Gasabo mwakurikiranaga online muzatangira kuyikurikirana mwicaye iwanyu muri sallon”. Reba AMASHUSHO.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *