Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yataye yombi umugabo w’imyaka 32 wo mu Karere ka Nyanza ukekwaho kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka 11, aho yamujyanye kumwicira mu Karere ka Huye, agaca umutwe umurambo, ndetse akanawutwika.
Uyu mugabo yafashwe ku wa 9 Gicurasi 2025, mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza.
Amakuru avuga ko ku wa 5 Gicurasi 2025, uyu mwana Gisubizo, mbere yo kwicwa ngo yaturutse ku ishuri yigagaho rya GS Hanika ry’i Nyanza, ajya kureba Se mu mujyi wa Nyanza ngo amwogoshe aho yari asanzwe akorera ako kazi, maze aho kumwogosha ahubwo ngo amujyana kumwicira mu Karere ka Huye.
Nyuma yo kumwica ngo ntibyarangiriye aho, ahubwo yamuciye n’umutwe aranawutwika ariko ntiwakongoka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE, ko uyu mugabo yahise atangira gushakishwa aho ku wa 9 Gicurasi 2025 yafatiwe mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana.
Ati ‘‘Akurikiranweho icyaha cyo kwica umwana we w’imyaka 11.’’
SP Habiyaremye yakomeje asaba abaturage bose kuzibukira ibyaha byose birimo no kuvutsa abandi ubuzima, kuko ubigerageje bitamugwa amahoro.