“Apfuye akiri muto abasigaye mukoze kwihangana” – Mutesi Scovia.
Umunyamakuru Mutesi Scovia yasubije ndetse aha inkwenene abamwanditseho bamubika ko yapfuye kandi y’iyicariye i Kigali.
Ku rubuga rwa X, niho umwe mu barukoresha yanditse avuga ko umunyamakuru w’icyamamare MUTESI Scovia yitabye Imana aguye muri Congo mu mirwano y’imitwe yiterabwoba. Uyu yavugaga ko Scovia yarashwe agakomereka bikamuviramo kubura ubuzima.
Mutesi Scovia, ntiyatunguwe cyangwa ngo azuyaze mu kumusubiza, aho yahise agira ati “yapfuye ari muto pe, abasigaye mukomere pe “.
Iyo urebye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bamwe mu bantu batishimira ubutegetsi bw’u Rwanda, akenshi nibo bakunze gukoresha ibinyoma n’kibi byo kuvuga ko ibyamamare by’itabye Imana kugirango bakure imitima abantu.