Ikipe y’abagore ya Rayon Sports Women Football Club (WFC) yateye intambwe idasanzwe mu guharanira uburenganzira bwayo, aho kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025, yageze ku kibuga cy’imyitozo kiri mu Nzove, ariko yanga gukora imyitozo. Aho gukomeza imyitozo, abakinnyi bahise berekeza ku cyicaro gikuru cya Rayon Sports kiri i Nyarutarama, ahazwi nka Ziniya Complex, baje gusaba kwishyurirwa imishahara bamaze igihe badahembwa.
Amakuru aturuka muri abo bakinnyi avuga ko bamaze amezi atatu badahembwa, ndetse n’uduhimbazamusyi tw’imikino itandatu (6) batari bigeze bahabwa. Bemeza ko ubuzima bugoranye kubera kubura ubushobozi bwo kubaho: bamwe baravuga ko babuze icyo kurya, abandi ngo bamaze gusohorwa mu nzu bakodeshaga kubera kubura ubwishyu. Ibi byose byatumye bafata icyemezo cyo gusaba ubuyobozi bw’ikipe gukemura ikibazo cyabo vuba na bwangu.
Bageze ku biro bikuru bya Rayon Sports bashyizeho umwete, bavuga ko batazava aho badahembwe. Nubwo bagezeyo, ngo nta muyobozi n’umwe bahasanze, ariko barahamye ko batazahava kugeza igihe ikibazo cyabo gikemukiye.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, humvikana amajwi y’abafana ndetse n’abakinnyi bari mu cyumba kibikwamo ibikombe Rayon Sports yagiye yegukana. Hari bamwe mu bafana bumvikana bavuga ko “batava aho batishyuwe”, abandi banavuga amagambo akakaye y’uko “bashobora gutwara ibyo bikombe” nk’ikimenyetso cy’akarengane bakorerwa, nk’uko byagaragaye kuri umwe mu bari aho.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntiburagira icyo butangaza kuri ibi bibazo kugeza ubu, ariko abakurikirana iby’iyi kipe barasaba ko ikibazo cy’abakinnyi b’abagore cyakemurwa vuba kuko bigaragara ko bamerewe nabi kandi bakomeje kwicwa n’inzara.